Israel Vs Hamas: Iminsi 200 y’intambara muri Gaza, dore akaga gakomeye imaze guteza

Apr 24, 2024 - 02:56
 0
Israel Vs Hamas: Iminsi 200 y’intambara muri Gaza, dore akaga gakomeye imaze guteza

Israel Vs Hamas: Iminsi 200 y’intambara muri Gaza, dore akaga gakomeye imaze guteza

Apr 24, 2024 - 02:56

Kuva Israel yatangiza intambara simusiga mu gace ka Gaza, abagatuye ntibongeye kugoheka nk’uko byari bisanzwe. Nibura 85% bya miliyoni 2,3 zituye Gaza bavuye mu byabo, mu gihe abana ibihumbi 14 bishwe n’ibitero karundura bya Israel.

Muri rusange, abantu 34.183 bamaze kwicwa muri Gaza, mu gihe abandi barenga ibihumbi 77 bamaze gukomereka muri iyi ntambara.

Nibura buri minota 10, umwana umwe aba yishwe muri Gaza, ndetse abana n’abagore nibo bagize igice kinini cy’abamaze kugwa muri iyi ntambara kuko bihariye 72%.

Hagati aho, nibura abantu 7000 baburiwe irengero.

Ubanze inshuro ibitero bya Israel byahitanye abaturage muri iyi minsi 200 ishize, usanga biruta kure ibyo Amerika yakoze mu myaka umunani yamaze ihanganye na ISIS muri Iraq na Syria.

Raporo ya Loni igaragaza ko nibura Israel yishe amahame atatu muri atanu agenderwaho mu gukora Jenoside.

Israel imaze kurasa ibisasu bifite toni ibihumbi 75 muri Gaza, zangije ibikorwaremezo birimo inyubako zirenga ibihumbi 300, izindi ibihumbi 90 zigasenyuka. Nibura 62% by’inyubako zose ziri muri Gaza zagizweho ingaruka n’iyi ntambara ya Israel.

Agaciro k’ibyo Israel imaze kwangiza karenga miliyari 18,5$, gusa byitezwe ko ubushakashatsi bwimbitse niburamuka bukozwe neza, aka gaciro gashobora kuzagera muri miliyari zirenga 60$.

Nibura miliyoni 1,1 by’abatuye Gaza bafite ikibazo cy’inzara ikomeye, mu gihe 30% by’abana batuye muri aka gace bugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi. Abana bane ku bantu ibihumbi 10 bari gupfa kubera inzara ikomeje guca ibintu muri Gaza. Nko ku itariki ya 23 Mata uyu mwaka, abana 30 bishwe n’inzara muri Gaza.

Abarenga miliyoni bafite indwara zitandukanye, ziganjemo iziterwa n’isuku nke, imirire mibi n’ibindi bitandukanye. Ibyago by’uko ibyorezo nka Chorela byakoreka imbaga nabyo biri ku kigero cyo hejuru cyane.

Abakozi barenga 200 ba Loni barishwe, mu gihe ibitaro 26 muri 36 biri muri Gaza, byasenywe. 10 bisigaye nabyo bikora ku rwego ruri hasi cyane, ku buryo bidafite ubushobozi bwo gufasha abantu bose babigana bakeneye ubufasha.

Abakora mu nzego z’ubuzima bagera muri 485 barishwe, ibituma no kubona abaganga ari ihurizo rikomeye mu gace ka Gaza, dore ko hatari hasanzwe na benshi.

Kugeza ubu ikiri kwibazwa ni igisobanuro cy’ibi byose, ari naho benshi bahera bemeza ko ibyo Israel iri gukora muri Gaza bigize icyaha cya Jenoside, kuko mu bari kwicwa harimo benshi cyane batari abarwanyi ba Hamas, kandi bakaba bari kwicwa kuko gusa batuye muri Gaza.

Icyakora ku rundi ruhande, hari abemeza ko ibiri kuba ari ibyago bidashobora gukumirwa mu bihe by’intambara, cyane cyane intambara Israel itari kurwana n’umwanzi uzwi, ahubwo ikarwana n’abarwanyi ba Hamas, ariko udashobora gusangana inkuzankano cyangwa ikindi kintu kibatandukanya n’abasivile.

Abatuye Gaza barumiwe, agace kabo kari guhinduka umuyonga imbere y'amaso yabo
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268