Itangazo ryihutirwa kuri Gahunda Nzamurabushobozi 2026

Jul 25, 2026 - 08:41
 12
Itangazo ryihutirwa kuri Gahunda Nzamurabushobozi 2026

Itangazo ryihutirwa kuri Gahunda Nzamurabushobozi 2026

Jul 25, 2026 - 08:41

Mu rwego rwo gukomeza kuzamura ireme ry'Uburezi, Minisiteri y'Uburezi, ibinyujije mu Rwego rw'Igihugu Rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB) yateguye Gahunda Nzamurabushobozi igenewe abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu Rwanda.

Iyi Gahunda Nzamurabushobozi iteganyijwe gutangira kuva tariki ya 27 Nyakanga kugeza tariki ya 28 Kamena 2026guhera saa Mibiri za mu gitondo kugeza saa sita (8:00–12:00), igenewe abanyeshuri biga mu mashuri abanza guhera mu mwaka wa Mbere kugeza mu mwaka wa Gatandatu batagejeje ku manota 50%.

Ni Muri urwo rwego REB isaba ko Itangazo riri ku mugereka rijyanye n'iyi Gahunda Nzamurabushobozi, ryazasomwa mu Muganda wo ku wa 25/7/2026, mu rwego rwo gushishikariza ababyeyi kwohereza abana ku mashuri yabo ngo bafashwe muri iyo gahunda, kubaha ibikoresho by'ingenzi umunyeshuri akenera mu myigire, ndetse no gukangurira abanyeshuri kwitabira.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Political & Entertainment and Sports Journalist at BIGEZWEHO ENTERTAINMENT Ltd | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com