“Iyo ndirimbo ntayo ndumva” - Dr. Murangira yahakanye ibyo gufunga G Taff
“Iyo ndirimbo ntayo ndumva” - Dr. Murangira yahakanye ibyo gufunga G Taff
Umuvugizi w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB), Dr. MURANGIRA B Thierry yavuze ko atari yumva indirimbo y'umunyarwenya G Taff bivugwa ko irimo ibishegu.
Ni mu kiganiro urwego rw'ubugenzacyaha RIB rwagiranye n'Itangazamakuru kuri uyu wa 10 Werurwe 2026 aho herekanwe abantu babiri bakurikiranyweho ibyaha bitanu birimo gusambanya umwana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo cyibandaga no ku bindi bibazo biri muri sosiyete y'u Rwanda
Muri iki kiganiro habarijwemo ibibazo bitandukanye Ari naho umunyamakuru yabajije urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB niba baba baramenye iby'indirimbo y'umuhanzi mushya mu muziki ubifatanya n'urwenga witwa G Taff imaze gusakara mu bantu benshi cyakora Umuvugizi w'uru rwego akavuga ko atazi uyu muhanzi yewe n'indirimbo ye atigeze kuyumva.
Dr. MURANGIRA B Thierry yakomeje avuga ko bagiye gutangira isuzuma kuri ibi bikorwa n'abakoresha imbuga nkoranyambaga haba abahakorera cyangwa batangaza ibidakwiye kujya muri sosiyete bazifashishije kuko izo mbuga nkoranyambaga atari izo gukorerwaho amakosa.
RIB yaboneyeho isaba abakorera ku mbuga nkoranyambaga gushyira imbaraga mu guhagarika ibikorwa byo gusangiza ibihangano n'ibindi bicishwa ku mbuga nkoranyambaga mu gihe bidatanga ubutumwa bwiza muri rubanda.
Umuvugizi w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB Kandi yabwiye abantu ko atarenganya abashyira hanze ibyo bihangano gusa ahubwo n'ababiha umwanya bakabyumva baba bakwiye kubyima amatwi.





