Iyumvire akayabo k’amamiliyoni Coach Gael yashoye kugisenge cya CHIC
Iyumvire akayabo k’amamiliyoni Coach Gael yashoye kugisenge cya CHIC
Umushoramari Coach Gael yagarutse ku kayabo yashoboye ku gisenge cy’inyubako ya CHIC, ndetse akebura abadiaspora abereka amahirwe ari iwabo abashishikariza kuza gushora Imari mu rwababyaye.
Mu kiganiro na Televiziyo y'u Rwanda, yatangiye agaragaza ko ahantu bari kubaka hari metero kare zirenga ibihumbi 6,bakaba bari kuhubahaka ku buryo hazaba hari ibibuga by’umupira w’amaguru, imikino y’intoki.
Ariko na none agaragaza ko hazaba hari n’ibindi bikorwa by’amashuri na Resitora ati”Mbega ni ahantu bazajya baza hagahurira ababyeyi bafite ibyo bakora, abana bafite ibyo bakora baze batembere, bakore siporo barye banezerwe."
Agaruka ku gaciro ka Kigali Universe yavuze ko kugeza ubu bamaze gushora agera muri Miliyoni y’Amadorali ariko bagikomeje kugera kuri Miliyoni imwe n’igice [Miliyari zikabakaba 2Frw].
Ku birebana n'aho imirimo igeze yiyubakwa rya Kigali Universe yagize ati”Ubu turi mu cyiciro cya nyuma cyo gusoza ibikorwa twari duteganije by’icyiciro cya mbere bigeze kuri 90%, ndizera ko ukwezi kwa Werurwe kurangira dutangira gukora.”
Coach Gael yerekanye ko abanyarwanda baba mu mahanga baba bafite amahirwe yo kubona amafaranga kuko ushobora gukora ahantu hatatu mu munsi umwe.
Avuga kandi ko hose bakwishyura amafaranga afatika ugereranije n'uko isoko ry’amahirwe y’ishoramari rihagaze mu Rwanda, asaba abandi banyarwanda baba muri Diaspora gushora i Kigali kuko mu rugo hahora ari mu rugo kandi ikigero cyo kunguka kiri hejuru.
Uyu mushoramari kuva yatangira kumenyekana yagiye ashora mu bikorwa bitandukanye birimo n’imikino byumwihariko muri Basket Ball aho yashoye mu Ikipe ya UGB, ndetse yashoye mu muziki asinyisha amasezerano abahanzi batandukanye barimo kizigenza Bruce Melodie ndetse n’umuhanzi ukizamuka Ross Kana, si ibyo gusa kuko uyu akorana na Producer Element ukunzwe cyane mu Rwanda. Bakaba bose babarizwa muri kompanyi izwi nka 1:55am iyobowe na Coach Gael.







