Jado Castar yasobanuye neza imvano yo guhindura amazina n’umurongo bya Radio B&B FM

Mar 22, 2024 - 01:59
 0
Jado Castar yasobanuye neza imvano yo guhindura amazina n’umurongo bya Radio B&B FM

Jado Castar yasobanuye neza imvano yo guhindura amazina n’umurongo bya Radio B&B FM

Mar 22, 2024 - 01:59

Umuyobozi Mukuru wa B&B Kigali Group, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ‘Jado Castar’, yasobanuye impamvu iki kigo cyahisemo guhindura amazina n’umurongo bya radio byari bimaze kumenyerwa na benshi.

Itangazo ryashyizwe hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Werurwe 2024, rivuga ko iyari Radio B&B FM - Umwezi yahindutse B&B Kigali n’umurongo yumvikaniragaho uba 89.7 FM aho kuba 95.3.

Bagirishya yagiranye ikiganiro cyihariye na IGIHE abanza gusobanura icyabaye cyatumye benshi bibaza ku mpinduka.

Ati “Sinzi niba tuza kubyita radio nshya ariko ikiriho cyo ni uko B&B FM - Umwezi, nk’uko mubizi kuva yatangira cyari ikigo gihuriweho n’impande ebyiri. Hari B&B Kigali Group hakabaho na Umwezi Media Consult. Icyabaye rero ni uko mu minsi ishize habonetse imirongo ya FM, iyo rero ni yo tugiye gukomerezaho ubucuruzi n’ishoramari.”

“Umurongo twakoreragaho wa 95.3 ni uwa Umwezi Media Consult ubwo nabo bazawubyaza umusaruro ku rwego rwabo no kuri gahunda zabo. Icyo nicyo cyabayeho.”

Ku mpamvu zo gutandukana n’ikigo bakoranaga, yavuze ko ntacyo bizahungabanya kuko buri ruhande ruzakomeza kubyaza umusaruro aho rwerekeje kandi guhuzagurika kw’imirongo nta ruhare ikigo ayoboye cyabigizemo.

Ati “Guhinduka kwa Umwezi Media Consult yavuye kuri 99.5 igera kuri 95.3 byari byatewe n’uko iyo ya mbere yari yagize ikibazo n’uko abazitanga bahindurira nyir’ubwite. Kuri twe [89.7 FM] ntabwo uyu ari umurongo wa gatatu ahubwo ni uwa mbere kuko ni ku nshuro ya mbere tuyitunze nka B&B Kigali Group. Indi ni imirongo y’abandi.”

“Hari ubucuruzi hakaba n’umurongo. Ibiri tekinike byari bifitwe na Umwezi ariko B&B Kigali yari ifite ubucuruzi n’ibindi byose by’iminsi yose aha. Uwacuruzaga yagiye kubikorera ahandi noneho na nyir’umurongo azawubyaza umusaruro kuko n’ubundi yari yarabiteganyije.”

Umurongo wa 95.3 uzakomeza kuba Umwezi FM nk’uko byari bimeze mbere cyane ko iyo radio ari nayo iwanditseho mu Urwego Ngenzuramikorere (RURA).

B&B Kigali Group ivuga ko kuba yatangarije abantu umurongo mushya mbere y’igihe ntacyo bitwaye kuko amategeko n’amabwiriza ya RURA abyemera.

B&B Kigali irateganya ko mu mezi atandatu ari imbere, izongera indi mirongo ine izajya yunganira uwa 89.7 FM mu kugeza amakuru mu gihugu hose cyane cyane hanze y’Umujyi wa Kigali.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501