Kamonyi: Abagore bahize kubyaza umusaruro agaciro Paul Kagame yabahaye

Aug 30, 2025 - 04:21
 0
Kamonyi: Abagore bahize kubyaza umusaruro agaciro Paul Kagame yabahaye

Kamonyi: Abagore bahize kubyaza umusaruro agaciro Paul Kagame yabahaye

Aug 30, 2025 - 04:21

Abagize Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Kamonyi bavuga ko agaciro Perezida Paul Kagame yabasubije batazagapfusha ubusa.

Babivugiye mu nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’abagore yabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 29/08/2025.

Muri iyi nteko rusange, abagore bavuga ko ijambo n’agaciro bahawe bitagomba kugarukira mu magambo no mu ndirimbo gusa, ahubwo ko bakwiye kubishyira mu bikorwa kubera ko bari mu myanya ifatirwamo ibyemezo, ndetse ko bafite n’ubushibozi bwo kubikora.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Kamonyi, Musabyimana Marie Gorethi avuga ko mu gushyira mu bikorwa agaciro basubijwe bagiye  gufata abaturage 634 bo mu Midugudu 317 igize Utugari tw’Imirenge ya Kamonyi bakabaha ubufasha bushingiye ku nkingi eshatu, buzatuma bava mu rwego rwo kwitwa abakene, bakazamuka mu ntera yo kwitwa abakire.

Ati: ”Twemeranyije ko muri buri Mudugudu tuzafasha imiryango ibiri gutera imbere tuyigishe gukorana n’ibigo by’imali kwizigama no kugurizanya.”

Musabyimana avuga ko usibye kubateza imbere bashingiye ku nkingi y’ubukungu, bazita no ku mibereho myiza y’abagize uwo muryango barwanya ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira rigaragara ku bana bari munsi y’imyaka 5, babatoza guhinga imirima y’ibikoni, imboga n’igiti cy’imbuto hiyongereyeho no kubigisha uburyo baboneza imbyaro kugira ngo babyare abo bashoboye kwitaho.

Hon Uwamahoro Priscah waje kwifatanya n’abagize Inama y’Igihugu y’abagore mu nteko rusange, avuga ko bagomba no  gukumira ikibazo cy’amakimbirane avugwa kuri imwe mu miryango kuko umuryango uyafite udashobora gutera imbere kuko abenshi usanga bapfa imitungo.

Ati: ”Turabasaba guhangana n’ibibangamiye iterambere ry’umugore by’umwihariko n’iry’umuryango muri rusange.”

Depite Uwamahoro avuga ko nta terambere ryabaho mu gihe cyose umugore atarigizemo uruhare.

Umuyobozi wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Uzziel avuga ko mu mihigo y’umwaka urangiye abagore bagize uruhare rukomeye mu gushishikariza bagenzi babo kujya mu makoperative, ndetse no gusubiza abana mu ishuri.

Ati: ”Turacyafite ibibazo mu miryango, birimo ibijyanye n’ubukene ndetse n’ibipimo by’abana bafite imirire mibi n’igwingira, tugomba gufatanya n’abagize Inama y’Igihugu y’abagore kubikemura.”

Muri iyi nteko rusange, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwabwiye abagore ko hari ubushakashatsi ku mibereho y’ingo, EICV ya 7 yagaragaje bwerekana ko mu Karere ka Kamonyi hari abaturage 39% bafite ikibazo cy’ubukene mu gihe abana 10% aribo bafite ikibazo cy’imirire mibi muri aka Karere.

Vice Meya Niyongira Uzziel, Depite Uwamahoro Priscah n’abahagarariye Inama y’Igihugu y’abagore
Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Kamonyi Niyongira Uzziel
Abagize Inama y’Igihugu y’abagore babanje kumurika umusaruro bajeje

 

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849