Kamonyi:Bataburuye inka barayirya ibagwa nabi umwe muri bo ahita yitaba Imana
Kamonyi:Bataburuye inka barayirya ibagwa nabi umwe muri bo ahita yitaba Imana
Mu karere ka kamonyi abauturage yataburuye inka bari bahambye maze bariyirya maze ibagwa nabi ndetse umwe muri bo ahita yitaba Imana
Ku gicamunsi cyo kuwa gatatu tariki ya 06/08/2025 mu karere ka kamonyi mu murenge wa gacurabwenge umudugudu wa kibanza Akagari ka kigihira nibwo uwitwa NIYONSENGA Eugene yitabye imana nyuma yo kugwa mu bitaro bya kaminuza Y'URwanda bya CHUK azize indwara yatumaga ava amaraso mu ngingo.
Intandaro ya byose ni inka y'umukecuru wari warayihawe muri gahunda ya girinka aho yaje gufatwa n'uburwayi butuma iva amaraso mu mazuru no mu kanwa nyuma veterineri yategetse ko inka ihambwa ariko abaturage barimo na nyakwigendera baca inyuma barayitaburura barayirya ndetse n'inyama baragurisha.
Nyuma yamasaha macye abaziriye batangira kumererwa ariko by'umwihariko uyu nyakwigendera aho yafashwe nundwara ifite ibimenyetso neza neza bimeze nkibyiyo nka.
Uyu nyakwigendera akaba asize umugore n'abana 5 ndetse akaba yashyingunguwe ninzego z'ubuzima nkuko byategetswe n'urwego rw'igihugu rw'ubuzima RBC kuko abaturage bari babujijwe gukora ku murambo we.







