Kanyanga, Urumogi n'ibindi Biyobyabwenge bigira Ingaruka mbi ku hazaza hubyishoyemo, byirinde, unagire uruhare mu kubirwanya

Aug 7, 2025 - 02:05
 0
Kanyanga, Urumogi n'ibindi Biyobyabwenge bigira Ingaruka mbi ku hazaza hubyishoyemo, byirinde, unagire uruhare mu kubirwanya

Kanyanga, Urumogi n'ibindi Biyobyabwenge bigira Ingaruka mbi ku hazaza hubyishoyemo, byirinde, unagire uruhare mu kubirwanya

Aug 7, 2025 - 02:05

Ikiyobyabwenge ni ikintu cyose iyo cyinjiye mu mubiri w’umuntu gihindura ubushobozi bwe mu bijyanye no gutekereza, gufata icyemezo, ndetse kikanahindura imikorere y’umubiri we bikangiza ubuzima bwe.

Mu bifatwa nk’Ibiyobyabwenge mu Rwanda harimo Kokayine, Heroyine, Urumogi, Mugo, Mayirungi, Shisha, Rwiziringa na Kanyanga.

Ibiyobyabwenge bitera ababinywa gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ihohotera ry’ubwoko bunyuranye. Gukora ibyo byaha ndetse n’ibindi babiterwa n’uko biba byabayobeje ubwenge; bagakora ibyo batatekerejeho.

Ibiyobyabwenge bitera kandi ababinywa indwara zinyuranye; kandi bikenesha ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe biramenywa; ibindi bigatwikwa; hakaba n’ubwo ababitunda bahura n’inzego z’umutekano cyangwa inzego z’ibanze bakabikubita hasi bakiruka, amafaranga babiguze akaba apfuye ubusa.

Umuntu uhamwe n’icyaha cyo kwishora mu biyobyabwenge arafungwa; kandi agacibwa amande. Ibyo, hamwe n’ibindi bitera igihombo umuntu ubyishoramo; bikadindiza iterambere rye, iry’umuryango we, ndetse bigira ingaruka ku iterambere ry’Igihugu.

Na none kandi; umuntu ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko aba akoze icyaha.

Igikorwa cyose kijyanye no gucuruza, guhinga, gutundisha, guhindura ibiyobyabwegwe bikoreshejwemo cyangwa binjijemo umwana gukora iyo mirimo bigakorerwa mu gihugu imbere cyangwa bigakorwa ku rwego mpuzamahanga, uwinjije umwana muri icyo gikorwa ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu ariko atarenze miliyoni mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuntu wese urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Igihano giteganyijwe kuri iki cyaha kivuga ko umuntu wese ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri  cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Ibindi byerekeye Ibiyobyabwenge wabisoma muri iri Teka: Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo kuwa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo.

     Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure