Karangwa Jules yatangaje icyo agiye guhindura shampiyona igatera imbere
Karangwa Jules yatangaje icyo agiye guhindura shampiyona igatera imbere
Karangwa Jules yatangaje ko agiye guhuza abaterankunga bigenga ndetse n’inkunga leta ihereza amakipe kugira ngo shampiyona itere imbere.
Hashize imyaka 2 hano mu Rwanda hashyizweho urwego rureberera shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League, ariko benshi babona ntacyo uru rwego rurahindura ku mupira kugeza ubu.
Tariki 6 Kanama 2025, nibwo Rwanda Premier League yayoborwaga na Hadji Mudaheranwa, yatangaje ko uru rwego rugiye kuyoborwa na Jules Karangwa nka CEO nyuma yo kuva muri FERWAFA.
Mu kiganiro Jules Karangwa yagiranye na Televisiyo y’igihugu, agaruka kuri byinshi ndetse n’icyo ategerejwe gukora muri iyi nzu agiye gutangira kuyobora. Ni ikiganiro cyabaye tariki 10 Kanama 2025.
Jules Karangwa avuga ko abona gutera imbere ku mupira wacu bizaterwa no kugira abaterankunga muri Shampiyona.
Yagize ati “Abanyamupira dukunda kwicara tukibaza impamvu tutagira abafatanyabikorwa benshi, tukibaza impamvu nta baterankunga tugira yaba ku makipe, League na Federasiyo, ariko ntabwo twibaza impamvu ibitera n’impamvu abo bantu batadushaka.”
Uyu muyobozi agiye guhindura ibintu ku buryo inzego za Leta n’abikorera bahuza imbaraga muri iyi ngoma ye nshya kugira ngo azamure Shampiyona y’u Rwanda.
Yagize ati “Inshingano yanjye ni ukureba ngo ni iki dukwiye gukora? Ku kigero cya 99% amakipe yacu dufashwa n’inzego za leta. Abikorera baracyari bake. Kugira ngo tugire League nziza rero tugomba kugira uburyo buri wese abigiramo uruhare.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo uzagira imikino myiza udafite abakinnyi beza, ntabwo uzagira irushanwa ryiza udafite imikino myiza, ntabwo uzagira imikino myiza cyangwa ngo televiziyo zikurwanire udafite iyo mikino myiza.”
Karangwa Jules avuga ko ikimuraje inshinga ari imitegurire y’imikino ya shampiyona.
Yagize ati “Ikindi kindaje ishinga ni imitegurire y’imikino yacu. Uko twategura imikino yacu birenze iminota 90. Birenze abasifuzi, abakomiseri, abakinnyi, ibibuga n’ibindi. Ibyo dukora nyuma y’ibyo ni byo byatuma dukururira abantu kuza kureba umupira wacu.”
Uyu muyobozi avuga ko amafaranga azajya yinjira azajya agabanywa amakipe bagendeye ku byo bifuza ariko bishingiye ku myitwarire y’amakipe.
Yagize ati “Ifaranga rizajya ryinjira hano rizajya rigabanywa bigendanye na wa murongo twifuza. Hari ibyo dusaranganya ku buryo bungana ariko hari n’ibyo dusaranganya bishingiye ku myitwarire y’ikipe. Bivuze ko umuntu azajya akina afite icyo akinira. Mu bushobozi buhari n’ubundi duteganya kuzana ni ukujya tubisaranganya mu makipe kugira ngo tugire uruhare mu mutungo wayo.”
Karangwa Jules yerekeje muri Rwanda Premier League avuye muri FERWAFA aho yari amaze igihe nk’umujyanama mu by’amategeko nyuma yo kuva mu itangazamakuru.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







