KAYONZA: ABANTU BATANDATU BISHWE N'IMVURA - AMASHUSHO

Oct 18, 2025 - 04:02
 0
KAYONZA: ABANTU BATANDATU BISHWE N'IMVURA - AMASHUSHO

KAYONZA: ABANTU BATANDATU BISHWE N'IMVURA - AMASHUSHO

Oct 18, 2025 - 04:02

Mu karere ka kayonza umurenge wa murama akagari ka rusave umudugudu wa rwinyana ndetse no mu kagari ka muko haravugwa inkuru iteye agahinda aho imvura yaguye kuwa kane tariki 16 Ukwakira 2025 igahitana abantu batandatu.

Imvura yatangiye kugwa ahagana saamunani ikaza guhita saakumi yahitanye abantu batandatu barimo abana batatu, babiri bafite imyaka 2 n'undi w'umwaka umwe ndetse bose bakaba ari abuzukuru b'umukecuru witwa Nyirabashumba solanje.

Bivugwa ko ku wa kane uyu mukecuru ndetse n'undi mugabo wari wugamye imvura muri urwo rugo nabo bana imvura yaraguye inkangu ihita ibashokana gusa kubwamahirwe uwo Mugabo yafashwe mu biti arokoka uko, umukecuru nawe kugeza ubu bivugwa ko ari kwa muganga akiri muzima.

Mu kagari ka muko n'ubundi muri uyu murenge wa murama hari umubyeyi wari uhetse umwana w'umwaka umwe ndetse nundi w'imyaka irindwi bari kumwe bose isuri yarabatembanye barapfa.

Ubuyobozi buvuga ko hasenyutse inzu umunani ariko abaturage bakavuga ko zirenga nkuko babitangarije Umunyamakuru wa BIGEZWEHO TV (KABAKA EMMY), Ndetse hari n'ibindi byinshi byangiritse doreko hapfuye ingurube 6, ihene 8, inkoko 6 ndetse imirima na yo yangiritse.

Abaturage basabye Leta ko yakora umuyoboro uzajya ubuza amazi kugera mu ngo zabo byoroshye cyangwa ikabimura kuko batari kubasha gutora agatotsi bitewe nuko batekereza ko imvura ishobora kongera kugwa ikabatembana.

Ubuyobozi bwadutangarije ko burakora ibishoboka kugirango bafashe aba baturage babone uko bongera kubona aho begeka umusaya ndetse bihanganisha ababuze ababo.

Mu minsi ishize hari n'abandi batatu bapfuye ubwo barebaga umukino wa CAF Champions League wahuje APR FC n’ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri, mu kabari kari mu Murenge wa Kabarondo.

REBA VIDEWO HANO HASI:

 

BIGEZWEHO TV Breaking news on time! We don't break news, We make history ✍