Kayonza: Noneho irondo ryivanze n'ibisambo
Kayonza: Noneho irondo ryivanze n'ibisambo
Mu karere ka Kayonza abanyerondo baranshinjwa kwiba abaturage
Mu mudugudu wa Ruvumu Akagari ka Rurambi umurenge wa Nyamirama ho mu karere ka Kayonza muri aka gace humvikanye inkuru itari nziza kuko abashinzwe gucunga umutekano w'Abaturage mu masaaha ya nijoro aba bazwi nk'abanyerondo bari kwangiza umutekano w'abaturage nyamara aribo bakabaye bawucunga.
Aba bashinzwe gucunga umutekano w'abaturage kuwa 3 Nzeri mu masaaha ya nijoro nibwo bibye amabati y'umuturage wari ugiye gusakara inzu.
Bamwe mu baturage batuye muri aka gace baganira n'itangazamakuru bavuze bari basanzwe bibwa imyaka mu mirima ariko ntibamenye uwabikoze bikabatera kwibaza amafaranga y'irondo bishyura ajya he bikabayobera.
Ibi bijya kumenyekana aba bari bashinzwe gucunga bagiye ku muturage wari ufite inzu agiye gusakara maze bamwiba amabati yari gusakarisha ubundi bayagurisha umuturage utuye muri uyu mudugudu bamubeshya ko ari ayabo.
Ibi bikimara inzego z'ibanze zaje gukurikirana maze zimenya uwaguze amabati baramufata bajya kumufunga.
Inzego zibanze ndetse n'inzego bireba kuri ubu batangiye gukurikirana iki kibazo ndetse aba banyerondo bahise bafatwa maze bajyanwa gukuriranwa.
Abaturage batuye muri iyi santere bavuga ibi bidakwiye kubona uwakabaye acunga umutekano ariwe uwuhungabanya bakavuga ko amafaranga y'irondo batanga icyarutwa ari uko yakurwaho ubundi irondo bakajya bikorera irondo kuko ngo ntacyo abanyerondo babamariye.







