Kenya: Abanyamakuru bateguye imyigaragambyo karundura yo kwamagana Polisi
Kenya: Abanyamakuru bateguye imyigaragambyo karundura yo kwamagana Polisi
Ku wagatanu tariki ya 24 Nyakanga 2024, hateganyijwe imyigaragambyo mu gihugu hose izakorwa n'abanyamakuru bamagana Polisi iriho ikoresha imbaraga z'umurengera mu guhoshya imyigaragambyo, aho harimo Umunyamakuru uherutse kuraswa na Polisi akahasiga ubuzima.
Umuyobozi w'ishyiramwe ry'abanyamakuru muri Kenya (KEG) Zubeida Kananu, yamaganye byakozwe na Polisi ku wagatatu aho yavuze ko barenze ku mategeko agenga umwuga w'itangazamakuru.
Kananu yatanze urugero rw'umunyamakuru ukorera Mediamax witwa Catherine wanjeri, uherutse kuraswa akitaba Imana ubwo yari yagiye gutara inkuru y'Urubyiruko rwari mu myigaragambyo ndetse hakaba hari n'Umunyamakuru witwa Macharia Gaitho nawe wafashwe bugwate na Polisi.
Uyu Muyobozi yasabye abanyamakuru bose ko kuwagatanu w'icyumweru gitaha bagomba kujya mu myigaragambyo bamagana ibyo bikorwa bibi biriho bikorwa na Polisi.
Muri Kenya hakomeje imyigaragambyo imaze kugwamo abantu 54 iriho ikorwa n'urubyiruko aho rusaba Perezida William Ruto ko yakwegura kuko ibyo yemereye abaturage atigeze.





