Kenya: Abapolisi bateye ibyotsi biryana mu maso muri bus itwara abagenzi biteza imyigaragambyo
Kenya: Abapolisi bateye ibyotsi biryana mu maso muri bus itwara abagenzi biteza imyigaragambyo
Abapolisi i Nairobi bateye ibyuka biryana mu maso muri Bus yari itwaye abagenzi nyuma y’imyigaragambyo yo kwamagana umushinga w’itegeko ryo kuzamura imisoro. Bus yatewemo ibi byuka ni i ya sosiyete ya Super Metro ahazwi nka Moi Avenue hafi y’inzu y’imikino ya Nairobi.
Ubuyobozi bwa Super Metro bubinyujije ku rukuta rwa X bwamaganye icyo gikorwa ariko buvuga ko buzashyira itangazo hanze.Uretse aba bari bari muri bus, Polisi yongeye gukoresha ibi byuka biryana mu maso mu gutatanya abiganjemo urubyiruko rwavutse nyuma ya 1990 biraye mu mihanda mu bigaragambya.
Iyi myigaragambyo yahagaritse ubucuruzi mu mujyi rwagati i Nairobi , mu gihe abapolisi bakomeje akazi kabo ko guhangana nabo.Abasore n’inkumi bakiri bato nibo bakomeje kwiganza mu kwamagana izamurwa ry’imisoro izafasha ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2024.
Ku wa kabiri, abigaragambya babarirwa mu magana bambaye imyenda isanzwe irimo n’iyo gukorana imyitozo ngororangingo, bumva ko Abanya-Kenya n’ubundi basanzwe bakwa imisoro myinshi cyane kandi nta cyo binjiza kigaragara, ntibakanzwe n’abapolisi babateraga imyuka iryana mu maso.
Urubyiruko rw’abigaragambya barenga 200 batawe muri yombi ariko nyuma bamwe muri bo bararekuwe, nyuma yuko abanyamategeko babo bagiye kuri stasiyo za polisi aho bari bafungiye.
Leta ya Kenya iherutse kwisubira ku misoro yateganyaga kongeraho ku bicuruzwa bimwe na bimwe nk’amavuta y’ubuto yo gutekesha, kuri serivisi zo guhererekanya amafaranga kuri telefone ngendanwa n’imisoro ku binyabiziga nk’imodoka. Ababinenga bari bavuze ko byari gushegesha urwego rw’ubwishingizi.







