Kenya: Abayoboke baguye mu kantu nyuma yuko Pasiteri abambwiye ko ntakintu kiza mubuzima nk'imibonano mpuzabitsina
Kenya: Abayoboke baguye mu kantu nyuma yuko Pasiteri abambwiye ko ntakintu kiza mubuzima nk'imibonano mpuzabitsina
Uyu mukozi w'Imana ushumbye utorero ryitwa Overcomers Hope Ministries, riherereye mu Mujyi wa Nairobi, yavuze ko hari abakozi b'Imana benshi batajya bashaka kwigisha inyigisho zivuga ku mibonano mpuzabitsina kandi nyamara ingo nyishi ziriho zisenyuka biturutse kuri bamwe batuzuza neza inshingano zabo ku bashakanye mu gikorwa cyo gutera akabariro.
Yagize ati" Munyumve neza ntabwo nshaka kwigisha ko umuntu agomba gukora imibonano mpuzabitsina uko yishakiye, aha ndiho ndavuga kubantu basezeranye babana mu buryo bwemewe, buriya ntakintu kiza kibaho nko gukora imibonano mpuzabitsina, hari ingo nyinshi zisigaye zisenyuka bitewe nuko harimo abadaha agaciro no kutuzuza neza inshingano zo mu buriri".
Uyu Pasiteri Sue Munene, umaze imyaka 20 murushako n'umugabo we Pasiteri Joseph Munene, yavuze urufatiro rwo kugira urugo rwiza harimo no gukora imibonano mpuzabitsina.
Yakomeje agira ati" Buriye hari bimwe mu bibazo bikemuka binyuze mu gutera akabariro neza ku bashakanye, niyo mpamvu mvuga ko ntakintu kiza nko gutera akabariro".
Ikindi ngo nuko iyo gutera akabariro bitagenze neza aribwo usanga umwe mu bashakanye ajya guca inyuma mugenzi we bikaviramo amakimbirane ashobora kuvamo gatanya.







