Kenya: Ibiganiro byihariye i Nairobi: Perezida Ruto yakiriye Gen Kabarebe nk’intumwa ya Perezida Kagame

Jul 17, 2025 - 14:14
 0
Kenya: Ibiganiro byihariye i Nairobi: Perezida Ruto yakiriye Gen Kabarebe nk’intumwa ya Perezida Kagame

Kenya: Ibiganiro byihariye i Nairobi: Perezida Ruto yakiriye Gen Kabarebe nk’intumwa ya Perezida Kagame

Jul 17, 2025 - 14:14

Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto, yakiriye mu biro bye i Nairobi, Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, wari waje nk’intumwa idasanzwe ya Perezida Paul Kagame.

Ibiganiro byabo byabaye ku wa Kane, tariki ya 17 Nyakanga 2025, nk’uko byatangajwe na Perezida Ruto abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Twagize ikiganiro cyiza gishimangira umubano ukomeye kandi ukomeje gukura hagati y’ibihugu byacu.”

 Perezida William Ruto

Yakomeje asobanura ko ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye hagati ya Kenya n’u Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’amahoro n’umutekano, ubucuruzi, n’ihuriro ry’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Kenya n’u Rwanda bikomeje kuba abafatanyabikorwa b’indahemuka mu guteza imbere ituze n’iterambere mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba,

Umubano w’u Rwanda na Kenya ukomeje gutera imbere

U Rwanda na Kenya ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye. Mu mwaka wa 2023, byasinyanye amasezerano 10 agamije guteza imbere ubufatanye mu: Uburezi n’amahugurwa mu bya dipolomasi , Ikoranabuhanga n’ubuzima. ,Ubuhinzi n’amakoperative. Ni Iterambere ry’urubyiruko n’ibigo ngororamuco

Aya masezerano ari mu murongo wo gushimangira isano y’imikoranire y’ibi bihugu byombi mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abaturage no kurushaho kwimakaza umutekano n’ituze mu karere.

Impamvu y’ingenzi y’uruzinduko

Uruzinduko rwa Gen (Rtd) Kabarebe ruje mu gihe akarere gahura n’ibibazo bitandukanye birimo umutekano mucye mu bice bimwe na bimwe, ndetse n’ihurizo ry’ubukungu. Bityo, ibiganiro nk’ibi bigaragaza ubushake bwa Kenya n’u Rwanda mu gukomeza kuba ibihugu by’icyitegererezo mu bufatanye no mu miyoborere ishingiye ku mahoro n’iterambere rusange.

Ibiganiro by’i Nairobi byitezweho umusaruro mu kurushaho kunoza politiki y’ubutwererane hagati y’ibi bihugu byombi no kongerera imbaraga ihuriro ry’Afurika y’Iburasirazuba.

Henriette UWAMAHIRWE