Kenya-Rwanda: Abanyarwanda batuye muri Kenya basabwe gutanga umusanzu mu kugera ku cyerekezo 2050

Feb 26, 2024 - 02:08
 0
Kenya-Rwanda: Abanyarwanda batuye muri Kenya basabwe gutanga umusanzu mu kugera ku cyerekezo 2050

Kenya-Rwanda: Abanyarwanda batuye muri Kenya basabwe gutanga umusanzu mu kugera ku cyerekezo 2050

Feb 26, 2024 - 02:08

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ngoga Martin, yasabye Abanyarwanda batuye muri iki gihugu gutanga umusanzu wabo mu Cyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye.

Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Gashyantare 2024, ubwo Abanyarwanda batuye muri Kenya bizihizaga Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 30. Ni umuhango wabereye i Nairobi, witabirwa n’Abanyarwanda basaga 600.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango, Ambasaderi Ngoga yavuze ko u Rwanda rwateye imbere ndetse rufite izina ryiza ku ruhando mpuzamahanga bitewe n’indangagaciro z’ubutwari zaranze Abanyarwanda mu bihe bitandukanye.

Yakomeje avuga ko nubwo u Rwanda rugeze ku rwego rushimije hakiri byinshi igihugu cyiyemeje kugeraho, ndetse ko bisaba uruhare rwa buri wese kugira ngo izi ntego zigerweho.

Yagize ati “Urugamba rwo guteza imbere u Rwanda na n’ubu rurasaba intwari, abantu badasanzwe bemera kwitanga mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza, imibanire n’ubutabera, bakaba abayobozi ku ruhembe rw’iterambere n’indashyikirwa ku murimo unoze ari wo soko y’iryo terambere.”

Ambasaderi Ngoga yakomoje ku buryo u Rwanda rwageze ku Cyerekezo 2020 rwari rwihaye ku rwego rushimishije, ndetse ashimangira ko mu gihe Abanyarwanda bashyize hamwe ntakizababuza kugera ku Cyerekezo 2050.

Ati “Nyuma y’icyerekezo 2020 cyagezweho ku rwego rwo hejuru, Icyerekezo 2050 ntabwo gikwiye kuba inzozi ahubwo gikwiye kugerwaho ku bufatanye bw’Abanyarwanda bose. Buri wese akwiye gushyiraho itafari rye nk’uruhare rwe mw’iterambere ry’igihugu.”

Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye ibi birori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari, ushinzwe ibijyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya Lt. Col Ngoga Ephraim we yagarutse ku bigwi by’intwari zitandukanye zabayeho mu mateka y’u Rwanda, ndetse akangurira urubyiruko by’umwihariko gutera ikirenge mu cy’izi ntwari.

Ati “Hari Abanyarwanda baranzwe n’ubutwari budasanzwe mu bihe bitandukanye ndetse bemera gutanga ubuzima bwabo kugira ngo u Rwanda rugere aho rugeze ubu. Urugamba ruhari kuri ubu ni urw’iterambere, ari yo mpamvu urubyiruko by’umwihariko musabwa guhanga udushya mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije igihugu cyacu n’isi yose muri rusange. Icyo gihe muzaba muri gutera ikirenge mu cy’intwari twizihiza uyu munsi.”

Ambasaderi Ngoga Martin yasabye abanyarwanda baba muri Kenya kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere igihugu
Habayeho umwanya wo gusabana, itorero ribyina kinyarwanda risusurutsa abari bitabiriye
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268