Kevin Kade yahishuye urugendo rwe muri Muzika nuko Christopher ari we wamwishyuriye indirimbo ye ya mbere (Video)
Kevin Kade yahishuye urugendo rwe muri Muzika nuko Christopher ari we wamwishyuriye indirimbo ye ya mbere (Video)
Kevin Kade yatangaje ko Christopher yamwishyuriye indirimbo ye ya mbere nubwo itigeze isohoka bitewe n’uko atishimiye uko yari imeze.
Kevin Kade yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yakomozaga ku rugendo rwe mu muziki amazemo imyaka itanu.
Kevin Kade watangiye umuziki yiga mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo mu 2019, yahishuye ko mbere y’uko abantu bamumenya, umuntu wizereye impano ye ari Christopher.
Ibyo kumufasha byabaye mu 2018 ubwo Christopher yari yasuye ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda aho n’ubundi Kevin Kade yigaga umuziki.
Ati “Umunsi umwe Christopher yaje ku ishuri ariko hari ukuntu banyitaga Super Star, icyo gihe rero yaje ku ishuri bampaye urubyiniro ndaririmba ndanabyina barishima nanjye mboneraho kuvuga ko ndi umufana we. Dusohotse rero nawe yambwiye ko yankunze anyemerera kunyishyurira indirimbo.”
Kevin Kade ahamya ko nyuma y’aho yakomeje guhamagara Christopher kugeza ubwo bahuje gahunda birangira yiyemeje kumwishyurira indirimbo.
Nubwo atibuka izina ry’indirimbo yari yakoze icyo gihe, Kevin Kade yagiye kwa Madebeats bakorana indirimbo ye ya mbere yari yishyuwe na Christopher ariko birangira idasohotse kuko atari ayishimiye.
Kevin Kade wari umaze igihe yinginga abantu ngo babe bamufasha mu muziki, yahishuye ko muri icyo gihe yari amereye nabi Bagenzi Bernard amusaba ko yamufasha birangira amusinyishije bahita banakorana indirimbo Sofia yanatumye benshi bamenya uyu musore.
Nyuma y’imyaka itanu atangiye umuziki, Kevin Kade ni umwe mu bahanzi bagezweho uyu munsi, amaze iminsi akunzwe mu ndirimbo nka Pyramid, Munda, Jugumula n’izindi nyinshi.







