Kicukiro-Masaka abanyerondo barashinjwa kudacunga umutekano uko bikwiye
Kicukiro-Masaka abanyerondo barashinjwa kudacunga umutekano uko bikwiye
Masaka abaturage barashinja abanyerondo kudacunga umutekano uko bikwiye kuko ngo bagiye kwicungira amakara aho gucunga umutekano w'abaturage
Abaturage batuye mu karere ka Kicukiro umurenge wa Masaka Akagari ka Rusheshe umudugudu w'umubano abaturage bavugako bangayikishijwe nikibazo cyo kutagira umutekano cyane cyane uwa nijoro aho bavugako bari basanzwe bafite umutekano ariko ngo kuva ngo abanyerondo basiga inshingano zabo zo gucunga umutekano bakajya gucunga amakara bakibagirwa gucunga umutekano w'abaturage niho haturutse ikibazo cy'umutekano mucye.
Bamwe mubatuye muri ako gace bavuga ko bahangayitse kubera ikibazo cy'ubujura gikomeje kugaragara aha hantu by'umwihariko mu masaaha ya nijoro. Bavugako bafite impungenge kuko ngo niyo habayeho ikibazo cy'umutekano mucye batabaza bakabura uwabatabara kuko ngo abanyerondo ntago bahagerera igihe ngo dore ko niyo bahageze baza bakubita abantu gusa.
Aba baturage bakomeza bavuga ko iki kibazo batahwemye kukigaragariza ubuyobozi by'akagari ariko ngo ntibagire icyo babikoraho.
Abaturage barasaba gucyemurirwa ikibazo kuko ngo amafaranga y'irondo bayishyura uko bikwiye. Bakomeza bavuga ko uretse iki kibazo cy'umutekano mucye bafite ngo ubuyobozi bw'akagari kabo butabitaho kuko ngo bagaraza ikibazo aho kugicyemurirwa bagahutazwa arinaho abatanze amakuru bahera bishinganisha
Umuvugizi wa polisi Mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire ubwo yaganiraga n'itangazamakuru yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko ubwo babimenye bagiye kugikurikirana ngo gicyemuke aba banyerondo basubire mu nshingano zabo.





