Kigali: Gucuruza indabyo byadukuye mu bwigunge bitugira abakire-Nyirababyeyi
Kigali: Gucuruza indabyo byadukuye mu bwigunge bitugira abakire-Nyirababyeyi
Ibyishimo byari byinshi ku bacuruzi b'indabyo bakorera mu Mujyi wa Kigali ubwo bakiraga icyashara ku munsi wahariwe abakundana' Saint Valentin' kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024.
Umwe muri aba bacuruzi witwa Francoise Nyirababyeyi, mu Kiganiro yagiranye na BTN, yatangaje ko uyu munsi uba udasanzwe kuribo bitewe nuko abakiriya babagana cyane ugereranyije n'indi minsi, aho usanga bigera nimugoroba indabyo bacuruzaga zatangiye kuba nke.
Umunyamakuru ubwo yamubazaga niba iyo uyu munsi 'Saint Valentin' urangiye we kimwe na bagenzi be badakinga imiryango, yavuze ko bitabaho bitewe nuko mu gihugu hakorerwamo ibikorwa bikorwa hifashishwa indabyo bitandukianye.
Yagize ati" Ntacyatuma dukinga imiryango bitewe nuko tutabura abatugana bafite ibikorwa( imihango) bikenera indabyo birimo ubukwe, abakenera indabyo bakoresha mu kiriyo,...
Uyu mubyeyi kandi uterwa ishema n'akazi ke ko gutaka Isi n'ibiyirimo akoresheje indabyo, yanatangarije BTN ko hari byinshi amaze kugeraho mu gihe gisaga imyaka itanu acuruza indabyo bitatuma ategaa amaboko cyangwa akitega amaramuko ku bandi ahubwo we ibyo yinjiza bimufasha gufasha abandi.
Agira ati" Mu gihe kigera ku myaka itanu nkora aka kazi, maze kugera kuri byinshi kuko amafaranga nsaruramo amafasha kugera ku cyo nifuza cyose ku buryo umuryango wanjye utamburana icyo ushaka ndetse sinasabiriza cyangwa ngo nishore mu bishuko runaka".



