Kigali: Hatangiye kugeragezwa uburyo bwo kumenya aho Bisi igeze n’imyanya isigayemo hifashishijwe ikoranabuhanga
Kigali: Hatangiye kugeragezwa uburyo bwo kumenya aho Bisi igeze n’imyanya isigayemo hifashishijwe ikoranabuhanga
Ecofleet Solutions yatangiye kugerageza ikoranabuhanga ry’ubwenge buhanga (AI) rifasha kumenya aho bisi igeze n’imyanya irimo.
Sosiyete ishinzwe gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, Ecofleet Solutions, yatangaje intambwe ikomeye mu gukemura ikibazo cy’ingendo binyuze mu ikoranabuhanga. Kuva ubu, hatangiye kugeragezwa uburyo bushya buzajya bufasha abagenzi kumenya amakuru arambuye kuri bisi, burimo: kumenya aho igeze n’imyanya isigayemo, kugira ngo baruhuke gutegereza ku byapa igihe kirekire bashidikanya.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin, ubwo yari mu kiganiro "Urubuga rw’Itangazamakuru" kuri uyu wa Cyumweru, tariki ya 26 Mata 2026.
Nk’uko Rukera Aubin yabisobanuye, uyu mushinga umaze amezi atandatu utegurwa, wifashisha ibikoresho bigezweho birimo utwuma tw’itumanaho twashyizwe muri buri bisi (GPS trackers) hamwe na kamera zikoresha Ubwenge Buhanga (AI).
Izi kamera zifite ubushobozi bwo kubara abagenzi bari mu modoka mu buryo bwikora, zikagaragaza niba harimo imyanya y’ubusa. Ibi bizatuma umugenzi, yaba ari ku cyapa cyangwa akiri mu rugo, abona amakuru amufasha gufata imyanzuro yo gusohoka cyangwa gutegereza bisi imuri hafi.
Kugeza ubu, amakuru yerekeranye n’aho bisi zigeze yatangiye kugaragarira ku twapa tw’ikoranabuhanga (Digital Displays) twashyizwe ahantu habiri h’icyitegererezo:
- Rwandex (werekeza Sonatube)
- Kacyiru
Utu twapa twerekana igihe bisi iri bukugerereho (Estimated Time of Arrival), umubare w’imodoka ziri mu nzira, n’aho zigeze neza. Biteganyijwe ko iri gerageza niramuka rigenze neza, ubu buryo buzakwira mu Mujyi wa Kigali wose, ndetse bukaba bwashyirwa no muri porogaramu za telefoni (Mobile Apps).
Ecofleet Solutions ntabwo igamije guhindura ikoranabuhanga ryo gutega gusa, ahubwo inatumbereye kubungabunga ibidukikije. Kugeza ubu, iyi sosiyete ifite bisi 320, aho 27 muri zo zikoresha amashanyarazi.
Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions yashimangiye ko mu mezi 12 ari imbere, bateganya kuzana izindi bisi 300 z’amashanyarazi. Izi modoka nshya zitezweho gusimbura izinywa mazutu zose, hagamijwe kugira Umujyi wa Kigali utoshye kandi urangwamo ingendo zigenda neza zifashishije ikoranabuhanga rigezweho.






