Kimenyi Yves yasezeye Ruhago burundu ahita atangaza ahandi yerekeje
Kimenyi Yves yasezeye Ruhago burundu ahita atangaza ahandi yerekeje
Umuzamu Kimenyi Yves wasamiye amakipe menshi akomeye mu Rwanda no mu ikipe y'igihugu yasezeye Ruhago bya Burundu
Abicishije mu ibaruwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2026 umukinnyi wabigize umwuga Kimenyi yves waciye mu makipe atandukanye mu Rwanda yatangaje ko asezeye burundu umupira w'amaguru.
Ni Ibaruwa ifite umutwe wo w'itangazo risezera mu kazi aho uyu mugabo yanditse amenyesha abakunzi be n'ab'umupira w'amaguru ko yishimmiye kubamenyesha ko asezeye umwuga wo guconga Ruhago nk'uwabigize umwuga.
Kimenyi Yves yagaragaje urugendo rwe muri ruhago kuva mu makipe mato kugea ku makuru aho yagaragaje ko yatangiye gukunda no kwitabira ibikorwa bya Ruhago kuva mu bwana bwe kugera ubwo yinjiraga muri ruhago byeruye atangirira mu akademi ka Isonga kazamuraga impano z'abana batandukanye.
Urugendo rw'umugisha rwa Kimenyi rusa n'urwatangiye muri uwo mwaka ajya mu isonga Fc kuko nyuma y'imyaka ibiri yahise azamurwa mu ikipe nkuru ya APR FC aho yamaze imyaka itanu avuga ko yabaye iy'umugisha kandi ahora yibuka.
Mu mwaka wa 2019 kimenyi Yves yereeje mu ikipe ya Rayon Sports ahakina amezi atandatu yonyine abona kwerekeza muri Kiyovu Sport ikipe yagiriyemo ibihe byiza cyane muri uwo mwaka we wa mbbere w'imikino.
Nyuma yaje kujya mu ikipe ya AS Kigali y'umujyi wa Kigali aho yanaje kugirira imvune y'igufa rya Tibia,imvune yamuzonze kugeza ahagaritse umupira magingo aya akaba yemeje byeruye ko awuhagaritse bya brundu.
kimenyi yve yashimiye amakipe yose yamufashie muri uru rugendo rw'umupira w'amaguru ndetse n'abafana be bamukundaga,abakinnyi bakinanye.
Kimenyi Yves kandi yavuze ko nyuma yo kureka umupira agiye gukomeza ibindi bikorwa cyane iby'ibiganiro bya rubanda aho azajya aganira n'abantu batandukanye ku ingingo zigisha abantu n'ibindi bitandukanye ibi bishobora gukorerwa kuri murandasi aho yavuze ko byinshi kuri uyu mushinga bizamenyekana vuba.





