Kinshasa: Ibyo wamenya kurubanza rwa Kabila n'abatangabuhamya bashya bari kumushinja

Sep 20, 2025 - 00:12
 0
Kinshasa: Ibyo wamenya kurubanza rwa Kabila n'abatangabuhamya bashya bari kumushinja

Kinshasa: Ibyo wamenya kurubanza rwa Kabila n'abatangabuhamya bashya bari kumushinja

Sep 20, 2025 - 00:12

Abanyamategeko barengera inyungu za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamenyesheje urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kinshasa ko abatangabuhamya bashya bari gushinja Joseph Kabila batakibonetse.

Tariki ya 12 Nzeri 2025, urubanza rwa Kabila rwari gusomwa ariko abacamanza basubika iki gikorwa nyuma y’aho aba banyamategeko babamenyesheje ko habonetse abatangabuhamya batatu biteguye kugaragaza uburyo Kabila yohererezaga ihuriro AFC/M23 amafaranga.

Umwe muri aba banyamategeko, Me Richard Bondo, uwo munsi yabwiye urukiko kandi ko aba batangabuhamya biteguye gusobanura uko Kabila ari umunyamahanga nubwo yayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019 nk’Umunye-Congo.

Kuri uyu wa 19 Nzeri, Me Bondo yabwiye abacamanza ko bitashobotse ko aba batangabuhamya bajya gutanga ubuhamya kubera ko abanyamategeko barengera inyungu za Leta ya RDC basanze batashobora kubungabunga umutekano wabo.

Yagize ati “Biri mu nshingano zacu kuzana abatangabuhamya ariko habaye ikibazo cyo kubungabunga umutekano wabo.”

Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC bwari bwarasabye urukiko guhamya Kabila ibyaha birimo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe utemewe, gufata ku ngufu n’iyicarubozo, rukamukatira igihano cy’urupfu.

Abanyamategeko ba Leta ya RDC bo bari basabye ko umutungo wose Kabila afite muri iki gihugu wafatirwa, akanacibwa ihazabu ya miliyari 24 z’Amadolari. Ntibemeye ko ahamywa icyaha cyo kugambanira igihugu kuko ngo si Umunye-Congo, ahubwo ko akwiye guhamywa icyo kuba intasi y’igihugu cy’amahanga.

Me Jean-Marie Kabengela Ilunga uri mu banyamategeko ba Leta, kuri uyu wa 19 Nzeri yagaragaje ko Kabila adakwiye gukatirwa igihano cy’urupfu, ahubwo ko akwiye guhanishwa igifungo cya burundu kugira ngo azajye asurwa n’abagizweho ingaruka n’ibyaha bye, yumve uburemere bwabyo.

Me Kabengela yagize ati “Ntimuzakatire Kabila igihano cy’urupfu, muzamukatire igifungo cya burundu kugira ngo azajye asurwa n’inzirakarengane zarokotse, ahangane n’ingaruka z’ibikorwa bye.”

Uyu munyamategeko na we yasabye urukiko kudahamya Kabila icyaha cyo kugambanira igihugu, ashimangira ko uyu munyapolitiki atari Umunye-Congo, bityo ko akwiye guhamywa icyaha cyo kuba intasi y’igihugu cy’amahanga.

Ati “Binyuranye n’iby’Ubushinjacyaha, Kabila ntakwiye kuburanishwa icyaha cyo kugambanira igihugu nk’Umunye-Congo. Akwiye kuburanishwa nk’intasi. Ni umunyamahanga ukorera igihugu cy’umwanzi.”

Urukiko rwapfundikiye urubanza. Umwanzuro utegerejwe mu minsi 10 iri imbere. 

Abanyamategeko barengera inyungu za Leta ya RDC basobanuriye urukiko ko abatangabuhamya bashya batagitanze ubuhamya

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06