Kirehe: Abahinzi baratabaza nyuma yo kwamburwa none abanyeshuri bakaba baheze mu rugo

Sep 18, 2024 - 09:55
 0
Kirehe: Abahinzi baratabaza nyuma yo kwamburwa none abanyeshuri bakaba baheze mu rugo

Kirehe: Abahinzi baratabaza nyuma yo kwamburwa none abanyeshuri bakaba baheze mu rugo

Sep 18, 2024 - 09:55

Abanyamuryango ba koperative Mushikiri Rice Growers ,ibarizwa mu karere ka Kirehe, bavuga ko bamaze hafi amezi atatu bahaye koperative itwaye umusaruro wabo, ariko abishyuwe bakaba ari bake, mu gihe abenshi muri bo bahangayikishijwe nuko abana babo bashobora kuva mu ishuri kubera kubura amafaranga n’ibikoresho by’ishuri.

Abanyamuryango ba koperative Mushikiri Rice Growers, bavuga ko ubusanzwe batangaga umusaruro wabo bagahabwa amafaranga vuba, ubu batanze umusaruro wabo muri Nyakanga ariko kuri ubu ntibarahabwa amafaranga y’umusaruro kugira ngo bakemure ibibazo bafite .

Habineza Ernest(Umuhinzi w’umuceri) ,avuga ko gutinda kwishyurwa umusaruro wabo byabagizeho ingaruka zirimo no kubura amafaranga yo kwishyura ibyo basabwa kugira ngo abana bajye ku mashuri.

Ati:" Ubusanzwe twatangaga umusaruro, bagahita batwishyura ariko ubu twatanze umusaruro mu kwezi kwa karindwi none ntiturishyurwa .Ubu abana baheze mu ngo ntitwashoboye kubona amafaranga y’ishuri n’ay ’ibikoresho kugira ngo bajye kwiga ."

Twagirumukiza Leonard, ni umwe mu bahinzi basaba gufashwa kugira ngo bahabwe amafaranga y’umusaruro wabo , abana babo babashe kwiga ndetse babone inyongeramusaruro yo guhinga ibindi bihingwa bitari umuceri .

Ati: "Turasaba ko batwishyura amafaranga y’umusaruro wacu kuko ubu dufite ibibazo byinshi dushaka gukemura. Ubu twabuze uko abana bajya ku mashuri no kwishyura abo twakoresheje baduhingira, ndetse twabuze amafumbire yo guhinga ibirayi n’indi myaka duhinga imusozi ."

Nzabonimpa Jean Baptiste, Umuyobozi wa Koperative, Mushikiri Rice Growers,aganira na BWIZA yavuze ko kutishyura abahinzi byatewe nuko hatanzwe isoko rusange mu gihugu cyose mu gihe wagurwaga n’uruganda rwa KIREHE RICE rutunganya umuceri.

Ati: " Ubusanzwe,turi abanyamuryango ba Kirehe Rice kandi twari dufitanye amasezerano nayo ndetse twari twatanze umusaruro wacu ariko EAX imaze guhabwa isoko rusange ku muceri mu gihugu hose twari twarahaye umusaruro abo twari dufitanye amasezerano yo kutugurira umusaruro,isoko ryahawe EAX tumaze kwishyura amatsinda 7 hasigaye 14 . Amatsinda asigaye azahabwa amafaranga EAX imaze kugura umuceri wacu uri mu bubiko bwa KIREHE RICE ."

Umuyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi mu karere Kirehe ,Nsengimana Emmanuel mu kiganiro yagiranye na Bwiza .com yemeje ko umusaruro ungana na toni 3.200 wabonetse mu karere ka Kirehe uzishyurwa na EAX .

Ati:"Kirehe Rice, yari yabuze aho igurisha umuceri w’abahinzi ariko icyo kibazo cyahawe umurongo kandi EAX yatangiye kugurisha umuceri mu bigo by’amashuri . Icyo tugiye gukora n’ukubwira EAx ikishyura abahinzi ."

Koperative, Mushikiri Rice Growers, igizwe n’abanyamuryango 834 bibumbuye mu matsinda 21.Muri ayo matsinda abahinzi bo mu matsinda 7 nibo bishyuwe amafaranga y’umusaruro wabo mu gihe abategereje kwishyura bibumbuye mu matsinda 14.

Mu karere ka Kirehe hari amakoperative atatu y’abahinzi b’umuceri . 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06