#Kwibuka30: Minisitiri Dr Utumatwishima yagiriye Inama urubyiruko mu bihe byo kwibuka

Apr 7, 2024 - 03:05
 0
#Kwibuka30:  Minisitiri Dr Utumatwishima yagiriye Inama  urubyiruko mu bihe byo kwibuka

#Kwibuka30: Minisitiri Dr Utumatwishima yagiriye Inama urubyiruko mu bihe byo kwibuka

Apr 7, 2024 - 03:05

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagiriye urubyiruko inama zo gukomezanya mu bihe byo kwibuka, kuko hari abo ibi bihe bibyarira ibikomere no kwigunga.

Tariki ya 7 Mata buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse kuri ubu u Rwanda n’Isi baribuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatuti mu 1994 ikamara iminsi 100.

Imibare igaragaza ko abantu bahuye n’ihungabana mu gihe cya Jenoside, 80% barikize ariko 20% bakirifite.

Kuri ubu kandi hagaragara ihungabana rihererekanywa mu rubyiruko ku buryo n’abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahura n’ihungabana.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah abinyujije kuri X, yabwiye urubyiruko ko ari ngombwa gukomezanya mu bihe byo kwibuka kuko hari benshi biviramo ibikomere.

Ati “Dutangiye icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni icyumweru benshi basubira mu mateka bikabatera ibikomere, bakigunga, bamwe bakanarwara. Mujye mubazanya uko mwiriwe, mujyane kwibuka mukomezanye. Dukomezanye twese.”

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi hishwe abarenga miliyoni barimo impinja, urubyiruko n’abakuru.

U Rwanda rwifatanyije n'isi Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461