#KWIBUKA32: Rulindo ,Hatangijwe icyumweru cy'Icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe 1994
#KWIBUKA32: Rulindo ,Hatangijwe icyumweru cy'Icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe 1994
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 07 Mata 2026, mu Karere ka Rulindo hatangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaturage basabwa kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ihakana n’ipfobya ryayo.
Iyi gahunda yatangirijwe ku biro by'umurenge wa Rusiga hacanwa urumuri rw'Icyizere ,hunamiwe Kandi hanashyirwa indabo Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Remera rwubatse mu murenge wa Cyinzuzi ruruhukiyemo Imibiri y'abazize Jenoside 1232, iyi gahunda yitabiriwe n’umuyobozi w'akarere ka Rulindo Madamu Mukanyirigira Judith,Perezida w'inama jyanama y'Akarere Ka Rulindo bwana DUSABIRANE Aimable , Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rulindo Madamu MUREBWAYIRE Alphonsine, Abagize Inama Njyanama y’Akarere, Inzego z’umutekano, abaturage b’umurenge wa Rusiga n'uwa Cyinzuzi ndetse n’abanyeshuri baturutse muri leta zunzubumwe za Amerika.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Madamu Mukanyirigira Judith yashimiye abitabiriye bose, avuga ko Urwibutso rwa Remera rubumbatiye amateka y’Abatutsi benshi biciwe kuri bariyeri yari mugace ka Cyinzuzi.
Yagize ati:”Ubundi ku munsi nk’uyu, biragorana kubona icyo umuntu avuga bitewe n’aya mateka, by’umwihariko muri aka Karere kacu ka Rulindo. Aha turi mu Murenge wa Cyinzuzi , dufite imibiri 1232 ishyinguye mu rwibutso rwa Remera, bigaragaza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Meya Mukanyirigira Judith yashimiye Imiyoborere myiza y’igihugu asaba buri wese gusigasira ibyagezweho no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “Ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hari byinshi byo kwishimira Imiyoborere myiza yatugejejeho. Turasabwa rero kubisigasira, tugakora cyane kugirango duhamye umuco w’Ubumwe bwacu. N’ubwo bigaragara ko ingenagbitekerezo ya jenoside igihemberwa, ntibiduce intege kuko nta na rimwe ikibi gitsinda icyiza. dufatanye, tuyirwanye, izatsindwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Madamu Mukanyirigira Judith, yavuze kandi ko kuba Urwibutso rwa Remera ruri mu manegeka kubera umuhanda urigukorwa wa mukoto nyacyonga ,ubuyobozi bubizi Kandi haricyo bugiye gukora mugihe cya vuba kuko ruri munzibutso 6 zahujwe mu karere ka Rulindo.
Abitabiriye uyumuhango wo kwibuka32 mu karere ka Rulindo Kandi bakurikiye n'ubutumwa Nyakubahwa Perezida w'urwanda Paul Kagame yagejehe kuba nyarwanda n'isi muri rusange nkuko mubusoma muri iyi nkuru:
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ibyago bya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwagize, bitazasubira ukundi, avuga ko Abanyarwanda batazongera gupfa ukundi, ahubwo ko bazarwanya bivuye inyuma ko ibyo biba, kuva ku muto kugera ku mukuru.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yatangizaga Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ijambo rye ryaje rikurikira ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside witwa Ngiruwonsanga Théoneste.
Ngiruwonsanga yavuze uburyo mu rugendo rwo guhunga, ku itariki 12 Mata 1994 yabonye umwe mu Batutsi bari bakoranyirijwe kuri segiteri imwe muri Cyangugu witwaga Bahati Enock, Interahamwe zamwishe zirangije ziramubaga zimukuramo umutima we zirawurya ngo ubwenge yari afite budapfa ubusa.
Ati “Abatutsi bagiye kuri iyo segiteri b’abagabo bose nta n’umwe wahavuye. Uwitwaga Bahati Enock barahamwiciye bamukuramo umutima we barawotsa barawurya ngo ubwenge yari afite budapfa ubusa.”
Nyuma yahungiye mu Kiliziya, na ho Interahamwe zikajya kuhicira abari bahahungiye, ariko nyuma babambuye intwaro babijeje ko zitazagaruka, igitero cy’interahamwe gihita kiza Kubica.
Ati “Barabishe ku buryo wasunikaga umuntu ugasanga bamuciye umutwe, ukumva akaboko kagiye mu muntu, amaraso y’abantu yarantwitse, narayanyoye kuko barankuruye bamvana muri iyo mirambo, bankuruye uruhu rw’amaguru rusigara muri iyo mirambo nk’uko umuntu akuramo isogisi”.
Perezida Kagame yavuze ko ubuhamya bwatanzwe bwose, bufite aho bushingiye, kandi ari ukuri.
Ati “Abafite uko babihakana, ngira ngo bafite akazi gakomeye kugira ngo uhindure amateka nk’ayo y’abantu n’abandi, uyagire uko ushaka. Yaba mu gihugu hano, byaba hanze cyane cyane ni ho bakunze guhindura aya mateka yacu ku mpamvu zitandukanye, bafite ibyo bazahangana na byo kugira ngo amateka nk’aya bayavuge ukundi”.
Yavuze ko ibihe bibi u Rwanda rwanyuzemo, bitazasubira na mba. Ati “Ntawe uzongera gupfa nk’uko Theoneste yabivugaga cyangwa se uko na we yapfuye. Buriya yarapfuye, kuba ariho ni nko kuzuka. Nta wakongera gupfa kuriya. Ntabwo wakwica umuntu kabiri. Ugerageje azakwica mbere y’uko umwica.”
“Bamwe bajya bashinyagura bavugira hanze, igihugu cyose cy’u Rwanda ureba, ntabwo gishobora gupfa kabiri. Mbere y’uko wakwica u Rwanda ruzakwica. Ntabwo wakwica abantu kabiri. Ntibibaho, uko utureba aha ntabwo twapfa kabiri. Ari twe bakuru, ari abana bacu, ntawe uzatwica kabiri. Ntibishoboka. Tuzabaho nk’uko abantu bakwiriye kuba babaho…byanze bikunze, ntawe twabisaba.”
Perezida Kagame yavuze ko kwibuka bifite igisobanuro gikomeye ku Rwanda, kandi ko ari uburyo bufasha igihugu kurenga amacakubiri yari agiye kugisenya burundu.
Ati “Uyu munsi udutera imbaraga twese, dukura imbaraga ku barokotse, bakomeza kubera isoko y’ubumuntu igihugu cyacu kivomaho. Ku barokotse mwese, mumenye ko mutari mwenyine. Turi kumwe igihugu cyose.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho, byashobotse kuko Abanyarwanda bose bashyize hamwe mu rugendo rwo kubaka igihugu. Yavuze ko ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kwigaragaza, ko abayobozi bayigizemo uruhare bahamwe n’ibyaha mu nkiko mpuzamahanga hashingiwe ku bimenyetso simusiga.
Yavuze kandi ko Inkiko Gacaca zigaragaza uko Jenoside yakozwe, binagaragazwa n’inyandiko zanditswe muri icyo gihe zibitse amakuru yose yatanzwe muri Gacaca.
Perezida Kagame yavuze ko mu 2018, Loni yemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yitwa inyito yayo nyayo, kandi ko byashyizwe mu bikorwa n’ibihugu byose usibye igihugu kimwe gusa.
Ati “N’uyu munsi turacyabona abantu bayobya abandi bashaka kugoreka ukuri. Si ikibazo cy’ubumenyi buke ahubwo birenze ibyo. Bisobanuye ko impungenge zo kongera kubona amateka mabi yisubiramo zigihari kandi zifite ishingiro mu gihe twakwigira ba ntibindeba.”
Yavuze ko inshuro nyinshi byagaragaye ko abakabaye bakumira amahano ya Jenoside, birengagiza ibimenyetso biyibanziriza. Yagaragaje ko bitangira imvugo z’urwango zirengagizwa, ibintu byagakwiriye kwamaganwa ako kanya, bikarenzwa ingohe.
Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira gushyirwa mu bikorwa, hari abantu bayamaganye, bigera aho bafatwa nk’abantu bakwiza ibinyoma. Yavuze ko Interahamwe zatozwaga ku mugaragaro, intwaro zinjizwa mu gihugu ku bwinshi ariko Abanyarwanda babirwanyaga baterwa ubwoba, abandi baricwa.
Ati “Mbere ya 1994, abantu bagiye bamburwa ubuzima, hagamijwe kumenyereza ko kwica bishoboka no kureba uko amahanga azabyitwaramo. Usibye bake cyane bagize ubutwari bwo kubyamagana, amahanga yaracecetse kugeze igihe byari byarenze igaruriro.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuva mu 1960 gukomeza kugera mu 1993, amajwi yose y’abantu bavugaga ku mugambi wa Jenoside, yirengagijwe.
Ati “Muri Mutarama 1994, Umugaba w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, yoherereje i New York ubutumwa bugaragaza ko Interahamwe zari ziri gukusanya intwaro no gutegura urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa.”
“Baje kumutegeka kubimenyesha leta yari irimo gutegura Jenoside, ndetse bamutegeka no kutagira ikindi abikoraho. Ikibabaje ni uko n’uyu munsi ntaho bitandukaniye n’ibyo tubona muri aka karere.”
Mu gutangiza icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Karere ka Rulindo hunamiwe ndetse hanashyirwa indabo k'Urwibutso rwa Jenoside rwa Remera ruruhukiyemo Imibiri 232 bishwe bazira uko bavutse.
Meya Mukanyirigira Judith yashimiye Imiyoborere myiza y’igihugu asaba buri wese gusigasira ibyagezweho no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yanditswe na nkurunziza Bonaventure






