M23 iri gukoresha ubuhe buhanga, Roumanie nayo yemeje ko M23 yakoze mu bacancuro yohereje muri RDC
M23 iri gukoresha ubuhe buhanga, Roumanie nayo yemeje ko M23 yakoze mu bacancuro yohereje muri RDC
Guverinoma ya Roumanie yatangaje ko hari babiri mu bahoze ari abasirikare bayo baheruka kwicirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abandi barakomereka.
Byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi.
Cyunzemo ko aba baba barishwe n’inyeshyamba za M23 ubwo muri iki cyumweru zari zihanganiye Umujyi wa Sake n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
M23 imaze igihe ivuga ko ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC bahanganye ririmo abacancuro b’abanya-Burayi.
Televiziyo yitwa ProTV yatangaje ko abanya-Roumanie babarirwa muri 900 ari bo bari muri RDC, ndetse iki gihugu kikaba gihemba buri umwe $5,000 ku kwezi.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Roumanie yatangaje ko iki gihugu ku ruhande rwayo ntaho gihuriye na bariya bacancuro bari muri RDC, keretse ku byerekeye ubujyanama.







