Madonna Imbere y’ibihumbi by’abantu yari ataramiye yari ahasize ubuzima

Feb 20, 2024 - 02:45
 0
Madonna Imbere y’ibihumbi by’abantu yari ataramiye  yari ahasize ubuzima

Madonna Imbere y’ibihumbi by’abantu yari ataramiye yari ahasize ubuzima

Feb 20, 2024 - 02:45

Umuhanzikazi Madonna yaguye ku rubyiniro ubwo yageragezaga gukora ubufindo yifashishije intebe, imbere y’ibihumbi by’abantu yari ataramiye mu gitaramo cyiswe ‘Seattle Concert.’

Madonna w’imyaka 65 y’amavuko aherutse gusebera mu ruhame, nyuma y'uko aguye ahanutse ku ntebe yari ari kwifashisha mu gitaramo cya Seattle mu mpera z'icyumweru gishize, ariko agahita ahaguruka gitwari.

Nk’uko bigaragara mu mashusho menshi akomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga, umuhanzikazi Madonna yahuye n’ibizazane ubwo yaririmbaga indirimbo ye yakunzwe mu 1986 yise ‘Open Your Heart.’ Ikaba ari indirimbo yarebwe n’abarenga million 52 ku rubuga rwa Youtube.

Ni nyuma y'uko umwe mu babyinnyi be asa nk’uwamukandagiye ubwo yageragezaga kumuzengurutsa ku rubyiniro yicaye mu ntebe, ariko bikarangira aguye muri Climate Pledge Arena ahaberaga icyo gitaramo.

Nyuma y’uko ibyo bibaye, Madonna yabanje kwikanda mu nda asa nk’ubabaye ariko akomeza kuririmba ari na ko aseka ibimubayeho. Ariko nubwo byagenze bityo, uyu muhanzikazi yahise ahaguruka akomeza kuririmba nk’aho nta cyabaye.

Iyi si inshuro ya mbere uyu muhanzikazi aguye ku rubyiniro, kuko no mu itangwa ry’ibihembo bya BRIT Awards mu 2015 nabwo yaguye kuri esikariye zari zateguwe, ubwo yaririmbaga indirimbo ye yise ‘Living For Love’ bitewe n'imyambaro miremire yari yambaye yasaga nk’imuhambiriye cyane.

Nyuma y’iki gitaramo, Madonna akurikijeho Canada mu ruzinduko yise ‘Celebration Tour,’ aho kuri uyu wa Kane biteganijwe ko azataramira ahitwa Rogers Arena i Vancouver, BC. Binyuze muri ibi bitaramo, Madonna ari kwizihiza imyaka irenga 40 amaze muri uyu mwuga w’ubuhanzi.

Ibi bibaye nyuma y’uko uru rugendo rwe rwari hafi guhagarikwa burundu bitewe n’uko yamaze igihe kinini mu bitaro mu mpeshyi y'umwaka ushize, arembye bigatuma asubika urugendo yagombaga gukorera muri Amerika y’Amajyaruguru,

Ubwo yavaga mu bitaro yatangarije USA Today ati: "Ni igitangaza kuba ndi muzima. Mba numva ndi umwe mu banyamahirwe. … Reka mfate akanya ko gushimira Imana.” 

Uru rugendo rwe yise ‘Celebration Tour,’ azarushyiraho akadomo ku ya 26 Mata uyu mwaka, arusoreze mu mujyi wa Mexico.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270