Marina yahaye gasopo Badrama wamwise umukobwa we

Apr 20, 2026 - 21:22
 0
Marina yahaye gasopo Badrama wamwise umukobwa we

Marina yahaye gasopo Badrama wamwise umukobwa we

Apr 20, 2026 - 21:22

Umuhanzikazi Marina yahaye gasopo Badrama uherutse kumwita umukobwa we agaragaza ko ataba umukobwa w'umuntu utifuriza abanyarwanda ibyiza.

Marina yahaye gasopo uyu mugabo wahoze ari umujyanama we muri The mane yafashaga abahanzi kuri uyu mugoroba wo kuwa 20 Mata 2026,amubwira ko adakwiriye kujya amwita umukobwa we kuko yafashe uruhande rubi rwo kwitandukanya n'abandi banyarwanda mu kubaka igihugu.

Marina yavuze ko kandi ari umukobwa ukunda u Rwanda wifuza iterambere ry'igihugu bityo adashaka ko uyu mugabo akomeza kujya amwita uwe kuko batari mu murongo umwe.

Ibi bikubiye mu butumwa Umuhanzikazi Marina yashyize ahagaragara kuri uyu mugoroba abucishije ku mbuga nkoranyambaga ze agira ati "Muraho Badrama,Ndagusabye Kura/Siba post wakoze umvugaho Kandi ntuzongere kunshyira muri gahunda zawe.

Marina yakomeje abwira Badrama kudakomeza kumuvanga mu bintu bye kuko ntaho bagihuriye, ko we(Marina) ari umunyarwandakazi ukunda igihugu cye Kandi ushyira Imbaraga mu cyateza u Rwanda Imbere nk'igihugu cyamubyaye.

Ibi bibaye nyuma y'ubutumwa uyu mugabo wabereye Marina umujyanama ashyize hanze ubutumwa yita Marina umukobwa we aho yabwiraga Abantu kumukunda agaragaza ko amukunda cyakora Abantu bamusamira hejuru bamubwira ko yareka kuvuga izina Marina kuko ntakikibahuza bitewe ninzira mbi yagiyemo yo gusenya u Rwanda no gutandukanya abanyarwanda.