Marina yambikiwe impeta ku rubyiniro ahasuka amarira
Marina yambikiwe impeta ku rubyiniro ahasuka amarira
Ibyishimo ni Byose ku muhanzikazi Marina Deborah nyuma yo kwambikwa impeta y'urudashira n'umuhanzi w'indirimbo Gakondo Yvan Muziki watunguranye ku rubyiniro rw'igitaramo cyaraye kibaye kuwa 14 Gashyantare 2026 muri Kigali Universe.
Nubwo abahanzikazi benshi bagenda bigurutsa inkuru z'urukundo rwabo imbere y'itangazamakuru, amarangamutima akomeje kubatamaza ndetse bamwe muri bo bagasuka amarira muri rubanda mu bihe bitandukanye aho bamwe muri bo bagenda batererwa ivi ndetse abandi bakananirwa kwifata ku minsi ikomeye yabo mu ifitanye isano n'urukundo rwabo.
Muri abo bahanzi harimo na Marina waraye aterewe ivi akambikwa impeta y'urudashira imbere y'imbaga nyamwinshi ubwo bari mu gitaramo cyateguwe na Yvan Muziki uzwi cyane mu ndirimbo gakondo zagiye zimumenyekanisha muri iki gihugu harimo n'izo yakoranye n'uyu mukunzi we Marina.
Ubwo bari ku rubyiniro muri iki gitaramo cyateguwe na Yvan Muziki umuhanzikazi nyarwanda Marina yatunguwe no kubona impeta mu kiganza cy'umukunzi we Yvan muziki waciye bugufi akamusaba kuzamubera umugore icyakora iyi nkumi y'ubwiza budashira irora nayo ntiyazuyaje kuko yahise amwemerera kuzashyingiranwa nawe.
Kwambikwa impeta kwa Marina biri mu bikomeje gutungura benshi kubera amagambo uyu mukobwa yagiye avugira mu bitangazamakuru agaragaza Marina nk'udakunda imibano yihariye ndetse cyane ko mu bihe bitandukanye yagiye ahakanira kure ibyo gukundana na bamwe mu byamamare mu muziki nyarwanda.
Iki gitaramo Yvan Muziki yambikiyemo impeta umukunzi we Marina ni icyiswe Inganzo Ntahangarwa cy'uyu Yvan Muziki cyateguwe hagamijwe kumurikira abakunzi be n'umuziki nyarwanda muri rusange Iyi alubumu ye yiswe Inganzo Ntahangarwa cyabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya Kigali Universe y'umushoramari Coach Gael kikaba cyagaragayemo abandi bahanzi bakomeye mu muziki Nyarwanda no mu gace u Rwanda ruherereyemo nka Kidum Kibido,Intore Masamba n'abandi benshi.
Yvan Muziki ni umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite bakora Injyana gakondo dore ko yagiye abigaragaza binyuze mu bihangano agenda ashyira hanze bikoze muri iyi Njyana ndetse n'abahanzi bakomeye yagiye akorana nabo muri ibi bihangano barimo na Marina,Massamba,Mariya yohana na The ben.





