Mbega amateka yakataraboneka Tonzi agiye guhuriza ‘The Sisters’ ku rubyiniro nyuma y’imyaka umunani
Mbega amateka yakataraboneka Tonzi agiye guhuriza ‘The Sisters’ ku rubyiniro nyuma y’imyaka umunani
Tonzi ubarizwa mu itsinda The Sisters agiye kongera kurihuriza ku rubyiniro nyuma y’imyaka umunani ridataramira hamwe.
Iri tsinda ryaherukaga gutaramira abakunzi baryo mu 2015 ubwo ryari ryitabiriye igitaramo ‘Gospel Flava Concert’.
The Sisters ihuriwemo n’abahanzi barimo Tonzi, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi na Phanny Wibabara. Batumiwe mu gitaramo Tonzi azamurikiramo album ye nshya yise ‘Respect’ tariki 31 Werurwe 2024.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Tonzi yavuze ko abagize The Sisters, nta kibazo na kimwe bafitanye ahubwo ari uko batagihuza gahunda kubera inshingano. Yashimangiye ko igihe nikibakundira bazakorana bakongera gushimisha abakunzi babo.
Aba bahanzikazi batumiwe muri iki gitaramo kizabera ahitwa ‘Crown Conference Hall’ mu gihe amatike yacyo yamaze gushyirwa ku isoko.
Iki gitaramo kandi cyatumiwemo Lilian Kabaganza na DJ Spin.
Abari kugura amatike mbere y’umunsi w’igitaramo iya make bari kuyibona ku bihumbi 10Frw, ibihumbi 25Frw muri VIP ndetse n’ibihumbi 50Frw muri VVIP.
Ni mu gihe abazagurira amatike ku muryango bo bazaba bayagura ibihumbi 15Frw, ibihumbi 50Frw n’ibihumbi 100Frw.
Album ‘Respect’ Tonzi agiye kumurika ni iya cyenda akoze kuva yatangira umuziki. Ayifiteho amateka akomeye kuko yayihimbye atwite akaza no guhura n’ibibazo birimo uburwayi bwamufashe ayigezemo hagati, ariko agahatana kugeza irangiye.
Ni album igizwe n’indirimbo 15 zirimo ’Respect’ yayitiriye, ’Nshobozwa’ yakoranye na Gerald, ’Merci’, ’Warabikoze’, ’Umbeshejeho’, ’Uwirata’, ’Nimeonja’, ’Ndashima’ na Muyango Jean Marie, ’Niyo’, ’Unyitaho’ na Joshua, ’Ubwami’, ’Ndakwizera’, ’Nahisemo’, ’Kora’ ndetse na ’Wageze’.





