Mbega inkuru mbi,Ubushakashatsi bwari buri gukorwa ku rukingo rw’agakoko gatera SIDA bwahagaritswe
Mbega inkuru mbi,Ubushakashatsi bwari buri gukorwa ku rukingo rw’agakoko gatera SIDA bwahagaritswe
Ubushakashatsi bwari buri gukorwa ku rukingo rw’agakoko gatera SIDA bwahagaritswe nyuma y’uko bigaragaye ko ibyavuyemo bitagira icyo bifasha mu guhangana n’iyi ndwara imaze imyaka 40.
Ubu bushakashatsi bwatangiye mu 2020. Kugeza muri Werurwe 2023 bwari bumaze gukorerwa ku bagera ku 1513 bari hagati y’imyaka 18 na 40 bo mu duce twa Masaka muri Uganda, Durban muri Afurika y’Epfo no muri Dar es Salam na Mbeya muri Tanzania. Abukoreweho bari abagore ku kigero cya 87%.
Ubu bushakashatsi bwiswe PrEPVacc bugafatwa nk’amahirwe ya nyuma mu guhangana na SIDA, bwayoborwaga n’Umunya-Uganda Eugene Ruzagira uzobereye mu bijyanye n’imiti n’inkingo.
Bwagizwemo uruhare cyane n’abashakashatsi b’Abanyafurika ku bufatanye n’abahanga mu by’ubuvuzi bo mu Burayi.
Ku ikubitiro hatangijwe ubujyanye n’inkingo ebyiri ndetse n’undi muti uzwi nka PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis) ukozwe mu binini bikoreshwa mbere cyangwa nyuma y’uko umuntu akora imibonano mpuzabitsina n’undi ufite ubwandu bw’agakoko gatera Sida (HIV).
Ubuyobozi bwa PrEPVacc bwatangaje ko n’ubwo izo nkingo zitigeze zigaragaza ibibazo ku buzima bwa muntu, kuri ubu zahagaritswe gutangwa ku bari gukorerwaho igeragezwa kuko nta bushobozi zifite bwo guhangana n’agakoko gatera SIDA.
Ku rundi ruhande ariko ubu buyobozi bwavuze ko ubushakashatsi bujyanye n’uriya muti wa PrEP bwo buzakomeza kuko bugaragaza icyizere cyo guhangana n’iyi ndwara.
Uretse kuwunywa mbere cyangwa nyuma yo gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu urwaye SIDA, umuti wa PrEP hari ubwo ukoreshwa mu gihe umuntu atekereza ko ashobora kugira ibyago byo kwandura VIH mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ndetse uri no mu miti igabanya ubukana abasanzwe bafite ako gakoko bafata.
Umuti wa PrEP urimo amoko abiri, aho umwe witwa Truvada ushobora gukoreshwa n’abantu bose, n’undi witwa Descovy ugenewe abagabo gusa.
Mu mikorere yawo, uwo muti ugabanya ibyago byo kwandurira Virusi Itera SIDA ku gipimo cya 99% iyo wafashwe neza nk’uko Ikigo cya Amerika gishinzwe kugenzura no kurwanya indwara kibigaragaza.
Umuyobozi w’ubu bushakashatsi Dr Ruzindana yavuze ko nubwo bakomeje guhura n’imbogamizi zitandukanye mu kuvumbura urukingo rwa SIDA, umunsi umwe bafite icyizere ko ruzaboneka kandi rugafasha umubare munini.
Ati “Ubushakashatsi nka PrEPVacc bwaduhumuye amaso butuma dutera imbere ababugizemo uruhare baracyafite inyota yo gukomeza gushaka icyafasha abaturage kugira ubuzima buzira umuze.”
Guhagarikwa k’ubu bushakashatsi ni inkuru y’incamugongo ku bahanga mu bijyanye n’ubuzima cyane ko bagerageje gushaka icyaba umuti kuri iyi ndwara mu myaka 36 ishize ariko bikananirana.
Nubwo hashyizwe imbaraga mu kugabanya ubwandu bushya mu bantu, kugeza uyu munsi Ishami rya Loni rishinzwe kurwanya SIDA, UNAIDS rigaragaza ko abagera kuri miliyoni 39 bafite ubu bwandu.
Iyi mibare kandi igaragaza ko mu 2022 abagera kuri miliyoni 1.3 ari bo banduye virusi itera Sida. Ubu bwandu bushya bwagabanutseho 53% ku basaga miliyoni 2.8 bari banduye mu 2000, ndetse muri uwo mwaka yahitanye abarenga ibihumbi 630.
Ubushakashatsi bumwe bwakorewe muri Thailand bukamurikwa mu 2009 ni bwo bwonyine bwagaragaje icyizere mu guhangana n’agakoko gatera SIDA ku kigero cya 30% nubwo na byo bikomeje kugibwabo impaka.







