Menya Amateka ya Senateri Donatille Mukabalisa witabye Imana
Menya Amateka ya Senateri Donatille Mukabalisa witabye Imana
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026, nibwo hamenyekanye inkuru mbi ivuga ko Senateri Donatille Mukabalisa, yitabye Imana azize uburwayi.
Senateri Mukabalisa Donatille yari na Perezida w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), yitabye Imana azize uburwayi aho yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali.
Donatille Mukabalisa yari umunyapolitiki w’Umunyarwandakazi wavukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera ku wa 30 Nyakanga 1960. Yize amategeko muri Kigali Independent University (ULK) aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu mategeko.
Nyuma y’amasomo ye, yakoze mu nzego mpuzamahanga zirimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ndetse akorera Porogaramu y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Iterambere (UNDP) imyaka myinshi.
Mu mirimo ya Leta, Mukabalisa yatangiye ibikorwa bya politiki mu mwaka wa 2000, ubwo yabaga umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho. Nyuma yatorewe kuba Umudepite kuva mu 2003 kugeza mu 2008, aza kuba Umusenateri hagati ya 2011 na 2013.
Mu mwaka wa 2013, yatorewe kuyobora Umutwe w’Abadepite w’u Rwanda, umwanya yamazeho kugeza muri Kanama 2024. Nyuma yaho yongeye kugirwa Umusenateri muri manda ya kane ya Sena yatangiye mu 2024.
Iyo nkuru y’akababaro yemejwe n’itangazo ry’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena kuri uyu wa Kane.
Itangazo ryagize riti: “Sena y’u Rwanda ibabajwe no kumenyesha ko kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026, Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali aho yari amaze iminsi arwariye. Gahunda zijyanye no kumuherekeza zizamenyeshwa nyuma. Sena yihanganishije umuryango we. Imana imuhe iruhuko ridashira.”
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure
Senateri Donatille Mukabalisa atabarutse afite imyaka 66 y’amavuko. Imana Imuhe iruhuko ridashira






