MIGEPROF yihanangirije ababyeyi bagihanisha abana ‘akanyafu
MIGEPROF yihanangirije ababyeyi bagihanisha abana ‘akanyafu
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yasabye ababyeyi guhora bibuka gutanga uburere buboneye ku bana babo, birinda ihohotera iryo ari ryo ryose, nyuma y’uko ubushashatsi bwagaragaje ko 62% bakiyambaza inkoni, gutuka cyangwa no gutwika nk’ibihano ku bana.
Byagarutsweho ku wa 4 Nzeri 2025, mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku kurera neza, cyahuje abayobozi mu nzego za Leta, inzobere mu kurengera abana, ababyeyi, abayobozi b’amadini n’abana ubwabo mu rwego rwo kuganira ku bibazo bikibangamiye kurera no gushaka ibisubizo.
Aha kandi Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) n’abandi bafatanyabikorwa, batangije Porogaramu ’ Itetero Mobile App’ izajya muri telefoni, igamije gutanga amakuru afasha ababyeyi kurera neza.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolée, yavuze ko ababyeyi bakwiye guhora bazirikana inshingano zabo no gusubiza ibyifuzo by’abana.
Ati “Nk’ababyeyi, iteka twifuza ko abana bacu baba isoko y’ahazaza h’igihugu cy’imiryango yacu ariko cyane cyane isoko y’igihugu twifuza, u Rwanda duhora duharanira, u Rwanda rwiza. Ibi biradusaba kuba twumva neza inshingano zacu no kuzishyira mu bikorwa kugira ngo tuzabone abantu bahamye nkuko tubifuza.Umunyarwanda.”
Yakomeje agira ati “Uburere duha abana bacu, bukomoka iwacu mu miryango. Ababyeyi twibuke ko turi ku ruhembe mu kurera abana. Ni twe ba mbere dusabwa kubakunda, kubarindira umutekano, kubashakira iby’ibanze nkenerwa mu miryango yabo, kubatoza imyitwarire myiza,indangagaciro n’imyemerere, bibafasha gukura mu gihagararo, mu mbamutima no mu mibanire yabo n’abandi. “
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yavuze ko Porogaramu ya ‘Itetero App’, igiye kuba igisubizo ku babyeyi.
Ati “ Uyu munsi dushyizeho Porogaramu, dutekereza ko izaduha amakuru mu bijyanye no kurera neza umwana ariko ibyo dukora byose kugira ngo mubikore kandi bigire impinduka, biradusaba gufatanya no kugira ibibazo by’umuryango ibyacu buri wese akabigira ibye.“
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, yavuze ko raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere yo mu 2024 igaragaza ko 38% gusa by’ababyeyi bakoresha uburyo bwo guhana abana butarimo urugomo, naho 62% bakiyambaza ibihano bikaze birimo nk’inkoni, gutuka cyangwa no gutwika abana.
Ati “Uburere buboneye ubundi butangwa n’umubyeyi. Ariko se azi icyo gukora muri iki gihe turimo, kijyanye n’iki gihe turimo? Twifuje gutegura iyi nama kugira ngo tubiganireho kandi tubwizanye ukuri kugira ngo twibaze ngo ni gute twarera abana bacu neza .”
Porogaramu ‘Itetero izatanga amakuru yose y’uburyo umubyeyi akwiye gutanga uburere buboneye, ikazaba irimo indirimbo z’abana, amashusho ndetse inigishe abana ururimi rw’ikinyarwanda.
Henriette UWAMAHIRWE





