Minisiteri y'Ubuzima yongeye kwibutsa abarwayi ko bitemewe gusangira imiti n'abandi barwayi
Minisiteri y'Ubuzima yongeye kwibutsa abarwayi ko bitemewe gusangira imiti n'abandi barwayi
Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda, yongeye kwibutsa abarwayi ko bitemewe gusagira n'abarwayi imiti bibwira ko bahuje ibimenyetso. Ni kenshi usanga hirya no hino bamwe mu barwayi basangira imiti bibwira ko bahuje ibimenyetso by'indwara. Akenshi ibi bikorwa iyo hari umuntu mu muryango warwaye hanyuma yava kwa muganga imiti bamuhaye akayisangira n'undi nawe urwaye indwara avuga ko bahuje ibimenyetso.
Mubutumwa Minisiteri y'Ubuzima yashyize kuri X, yavuze ko umurwayi akwiye kunywa imiti ye neza nkuko Muganga ya yikwandikiye, ndetse ukurinda no kuyihagarika mu gihe wumva utakirwaye cyangwa utabigiriwemo inama na Muganga.
Aha ni naho iyi Minisiteri yongeye kwibutsa abarwayi ko atari byiza gusangira imiti n'abandi barwayi wibwira ko mu huje ibimenyetso kuko ibyo bituma udukoko dutera indwara tugira ubudahangarwa ku miti iturwanya.



