Minisitiri Dr. Sabin anyuzwe n’igiciro cy’umuti urinda kwandura SIDA

Sep 25, 2025 - 07:09
 0
Minisitiri Dr. Sabin anyuzwe n’igiciro cy’umuti urinda kwandura SIDA

Minisitiri Dr. Sabin anyuzwe n’igiciro cy’umuti urinda kwandura SIDA

Sep 25, 2025 - 07:09

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko yanyuzwe n’igiciro cy’umuti wa Lenacapavir uherutse kwemezwa, nyuma yo kugaragaza ko ufite ubushobozi bwo kurinda abantu kwandura Virusi itera SIDA.

Ku wa 24 Nzeri 2025, hatangajwe ko umuti wa Lenacapavir uzajya uboneka ku giciro cy’Amadolari 40 (asaga 56,000 Frw) ku muntu buri mwaka mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu bugereranyije.

Ibi byatangajwe kubera ubufatanye bw’imiryango irimo Unitaid, Clinton Health Access Initiative na Wits RHI.

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton ndetse akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Clinton Health Access Initiative, yavuze ko iyi gahunda ari intambwe ikomeye.

Yagize ati “Izi ni impinduka zikomeye, kuko bizoroshya uburyo bwo kwirinda ubwandu haba ku barwayi, abaganga, n’ubuvuzi muri rusange.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, mu butumwa bwe yanyujije kuri X, nawe yashimye iki giciro gishya, avuga ko ari intambwe ikomeye mu kurwanya SIDA ku Mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Intambwe ikomeye mu kwirinda Agakoko gatera SIDA: Lenacapavir umuti utangwa kabiri mu mwaka wagaragaje ko ufite ubushobozi bwo kurinda hafi 100% uzajya utangwa ku Madolari 40 gusa ku mwaka kuri buri muntu wo mu bihugu bikennye ndetse n’ibifite ubukungu bugereranyije.”

Umuti wa Lenacapavir utanga ubwirinzi ku kigero cya hafi 100%, uzafasha kugabanya miliyoni 1,3 z’abantu bandura buri mwaka

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849