MONUSCO ihangayikishijwe n’imirwanire ya M23,
MONUSCO ihangayikishijwe n’imirwanire ya M23,
Ingabo zose z’amahanga zigomba kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi byatangajwe na Bintou Keita, uhagarariye umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa Gatatu ushize, itariki ya 27 Werurwe, ubwo yari mu Nama idasanzwe y’Akanama gashinzwe Umutekano ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC. Mu ijambo rye, Bintou Keita, yavuze ko umutekano wifashe nabi kuva amatora rusange yaba mu Kuboza umwaka ushize.
Ati: “Ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo byarushijeho kuba bibi cyane kurusha mbere kuva amatora arangiye, M23 yateye imbere ku buryo bugaragara kandi yaguye akarere igenzura ku buryo butigeze bubaho, ibi byateje ikibazo cy’ubutabazi kurushaho gukomera kandi umubare w’abantu bavanwe mu byabo imbere ugeze ku rwego rutigeze rubaho. Nkuko njyanama yabivuze inshuro nyinshi kandi nkuko byavuzwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano mu itangazo riherutse, ingabo z’amahanga zose zikorera mu buryo butemewe ku butaka bwa DRC zigomba kuvayo. Tugomba kandi kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro yo mu gihugu ndetse n’iy’abanyamahanga nka ADF na FDLR ", ibi yabivuze mu ijambo rye mu buryo bwa visioconférence.
Yavuze ko « mu gihe ikibazo cya M23 gikurura abantu benshi, bagomba kandi kwerekana amarorerwa ya ADF n’ingaruka zayo mbi ku baturage b’abasivili, cyane cyane ku mupaka uhuza Kivu y’Amajyaruguru na Ituri. Ku bwe, abantu bagera kuri 200 biciweyo kuva umwaka watangira. Muri Ituri, umutekano muke ukomeje kuyaragara, biterwa cyane cyane n’ibikorwa rya Codeco, Zaire, FPRI, imitwe yitwara gisirikare ya FPIC kimwe na ADF.
Yakomeje agira ati: “Muri Kivu y’Amajyepfo, nubwo hari intambwe igaragara, twabonye mu mezi ashize hongeye kubaho amakimbirane yatewe n’imitwe yitwaje intwaro ndetse no guhangana hagati y’abaturage. Ibihuha byakunze kuvugwa ku kuba hari abantu bagize M23bahageze no kwagura amakimbirane ava muri Kivu y’Amajyaruguru yerekeza mu majyepfo byagize uruhare runini kuri ibyo, hiyongereyeho amakimbirane hagati y’u Rwanda n’u Burundi yatumye imipaka yabo ifunga bikozwe na Bujumbura bigize ikindi kintu gishobora guhungabanya intara ndetse n’akarere muri rusange. "
Nanone, Bintou Keita yicujije kuba "igihe ingabo z’akarere ka EAC zahavaga, M23 yarashoboye gufata ibice yose byahoze ari ibya EAC" igenda yegera Sake na Goma.
Ati: “Ingabo z’akarere z’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba zarangije kuhava mu ntangiriro za Mutarama hagati aho M23 yashoboye gufata bice byose byahoze ari iby’izo ngabo byemereyeM23 kwerekeza mu majyepfo no kuzenguruka Sake na Goma. Muri icyo gihe, ingabo za SADC zikomeje kohereza: Abasirikare 2000 bamaze koherezwa. Ingabo za SADC zatangiye gutera inkunga FARDC mu nzego zitandukanye kandi manda y’ingabo za SADC yemejwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku itariki ya 4 Werurwe. "
Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu burasirazuba bwayo, imaze imyaka hafi 30 ikorana cyangwa ihanganye n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga n’abanyagihugu. Mu Burasirazuba, iki kibazo cyongeye guhagurutsa Isi ari uko inyeshyamba za M23 zongeye kubura intambara. Kuva mu 2021, ibice byinshi by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bigenzurwa n’izo nyeshyamba. Bashaka ibiganiro bitaziguye na Kinshasa, ibintu ubuyobozi bwa Tshisekedi bwanze, ahubwo bushaka kuvugana n’u Rwanda bushinja gufasha M23 nubwo rubihakana.







