MONUSCO yaburiye RDC nyuma y’imyigaragambyo yasize byinshi byangijwe

Feb 11, 2024 - 05:23
 0
MONUSCO yaburiye RDC nyuma y’imyigaragambyo yasize byinshi byangijwe

MONUSCO yaburiye RDC nyuma y’imyigaragambyo yasize byinshi byangijwe

Feb 11, 2024 - 05:23

Umuyobozi w’ubutumwa bw’Umuryango w’abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), Bintou Keita, yamaganye imyigaragambyo yibasiye abakozi n’ibikoresho by’uwo muryango i Kinshasa, aho byinshi byangijwe.

Imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatandatu, abigaragambya bamagana kuba MONUSCO imaze igihe muri Congo nyamara nta musaruro yatanze mu kugarura amahoro mu Burasirazuba.

Bintou Keita yavuze ko imodoka nyinshi za MONUSCO zatwikiwe muri iyo myigaragambyo, dore ko abigaragambya hari n’izo batageraga mu muhanda.

Yavuze ko bibabaje kuba ibikorwa bya Loni byibasirwa kandi bigira uruhare mu gushakira amahoro Congo, avuga ko “Guca intege MONUSCO ari uguha ingufu imitwe yitwaje intwaro uwo muryango ugamije kurwanya”.

Bintou yasabye inzego z’ubutabera za Congo gutangiza iperereza abagize uruhare muri urwo rugomo bakabibazwa.

Uretse kwigabiza ibiro bya MONUSCO, imyigaragambyo yanageze ku biro bya za ambasade za bimwe mu bihugu bishinjwa kuba ntacyo bikora ngo bifashe Congo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko M23.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268