Mu karere ka Bugesera: Minisitiri Musabyimana yanenze abayobozi badatanga serivisi nziza ku baturage
Mu karere ka Bugesera: Minisitiri Musabyimana yanenze abayobozi badatanga serivisi nziza ku baturage
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yanenze bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Bugesera badatanga serivisi nziza ku baturage, abasaba kwisubiraho bagashyira imbere umuturage ngo kuko ari we shingiro ry’imikorere yabo.
Yabigarutseho ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi itatu wahurizaga hamwe abayobozi bose bo mu Karere ka Bugesera harimo abo ku Karere, imirenge ndetse n’utugari.
Ni umwiherero witabiriwe n’abakozi barenga 400 bo muri aka Karere, wari ugamije kwisuzuma no kurebera hamwe ibitagenda neza kugira ngo bishakirwe ibisubizo.
Mu bitagenda neza byarebwe harimo kudatanga serivisi nziza ku muturage, aho ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bugaragaza uko uturere duhagaze muri serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze mu myaka ibiri ya 2022-2023, Akarere ka Bugesera kaje ku mwanya wa 28 n’amanota 69,8%.
Minisitiri Musabyimana yakebuye abayobozi batanga serivisi mbi ku baturage abasaba kwisubiraho kandi ko bizagaragarira mu mpinduka zigaragara aho bayobora ndetse n’uburyo ibipimo byaho bigenda bizamuka.
Ati “ Turifuza kubona Akarere ka Bugesera mu by’ukuri gashimwa, abayobozi twahuye bose turifuza kubona abaturage bo ubwabo babashima. Turashaka kubona abaturage bishimira serivisi bahabwa bakanazamura umusaruro tukabona mu mibereho myiza yabo yiyongera.”
Minisitiri Musabyimana yavuze ko ahandi bizagaragarira ari mu mikorere aho abatanga mituweli bakwiriye kuzamuka, abayobozi bakarwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, abana bata amashuri bakagabanuka, umubare w’abaturage bari mu bukene ukagabanuka mu buryo bugaragara.
Bamwe mu bayobozi bo muri aka Karere biyemeje gukora impinduka mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage ikagera ku gipimo gishimishije.
Murebwanayo Letitie yavuze ko biyemeje gufatanya n’izindi nzego zirimo urubyiruko, abo mu nzego z’umutekano kuburyo bazamura ibipimo kuri serivisi baha abaturage, yavuze ko hari ubwo birengagizaga ubufatanye n’izo nzego ariko ko bagiye kubwongera cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard we yavuze ko muri uyu mwiherero babonye aho bari bafite intege nke kuburyo bagiye kwisubiraho kandi bagatanga serivisi nziza ku muturage.
Yavuze ko hari abayobozi bagerwagaho n’abaturage bakabafasha ibyabo gusa ariko ko ubu biyemeje ko buri wese uzajya yakira umuturage azajya amukurikirana mpaka serivisi yajemo ayibonye neza.





