MU MAFOTO: Reba Abakomeye bakurikiye umukino wa RSSB Tigers na FUS Rabat bayobowe na Perezida Paul Kagame

May 22, 2026 - 23:02
 1
MU MAFOTO: Reba Abakomeye bakurikiye umukino wa RSSB Tigers  na FUS Rabat bayobowe na Perezida Paul Kagame

MU MAFOTO: Reba Abakomeye bakurikiye umukino wa RSSB Tigers na FUS Rabat bayobowe na Perezida Paul Kagame

May 22, 2026 - 23:02

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, mu nyubako y'imyidagaduro ya Bk Arena habereye umukino wa Basket wahuje amakipe akomeye muri Afurika ariyo RSSB Tigers yo mu Rwanda na FUS Rabat yo muri maroc witabiriwe n'abakomeye barimo Perezida Paul Kagame.

Ni umukino wahuje imbaga y'abantu b'ingeri zitandukanye baturutse mu bice binyuranye by'igihugu no mu mahanga aho Ikipe ya RSSB Tigers yabonye itsinzi nyuma yo kurangiza umukino ifite amanota 95 kuri 72 ya FUS Rabat yo muri Maroc.

Dore ibyamamare n'abanyacyubahiro bitabiriye uyu mukino w'ishiraniro wabaye kuri uyu mugoroba wo kuwa 22 Gicurasi 2026.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yakurikiye uyu mukino aho yari yaje gushyigikira ikipe ya RSSB Tigers yari ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino.

Masai Ujiri, Perezida mushya w'ikipe ya Dallas Mavericks yo muri leta zunze ubumwe za Amerika ikina muri NBA ni umwe mu bakurikiye uyu mukino wahuje RSSB Tigers na FUS Rabat.

Muyango Claudine wabaye Miss Photogenic 2019 nawe yitabiriye uyu mukino aho yagaragaye mu isura nshya nyuma yo guhindura imisatsi.

Mu bitabiriye uyu mukino Kandi hari na Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire ndetse na Ketty Bashabe uzwi mu bikorwa by'ishoramari.

RSSB Tigers na FUS Rabat bizongera gusubira mu kibuga mu cyumweru gitaha Kuwa 24 Gicurasi 2026, mu gihe mbere yaho amakipe nka Club africain yo muri Tunisia na Al Ahly Ly yo muri Libya nayo azesurana ndetse na Atlético Petróleos de Luanda yo muri Angola izahura na Dar City yo muri Tanzania.