‘Mu mufuka ubu harimo ikintu’ – Imbamutima z’abarezi ku munsi wabo
‘Mu mufuka ubu harimo ikintu’ – Imbamutima z’abarezi ku munsi wabo
Mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu ku Rwego rw’Igihugu, abarezi bagaragaje ibyishimo baterwa n’impinduka zigaragara mu mibereho yabo bishimangirwa n’umushahara uherutse kongerwa nubwo bagaragaza ibigikenewe birimo mwarimu shop.
Ni ibyo badusangije ubwo bari bitabiriye ibi birori byabereye mu karere ka Kirehe kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025.
Abitabiriye bagera ku 1000 bizihije ibi birori bahagarariye bagenzi babo hirya no hino mu gihugu. Ibi birori byizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Uburezi ni umwuga usaba ubufatanye’.
Ruhumuriza Esrone, umurezi muri GS Korwe mu karere ka Nyamasheke, aganira na bigezweho tv, yashimangiye ko uyu ari umunsi ufite icyo uvuze ku mwuga wabo.
“Ni umunsi w’ingirakamaro kuri twebwe kuko utuma dusubiza amaso inyuma tukareba ibyo twakoze neza, tukareba n’ibyo tugomba kongeramo imbaraga kugirango ireme ryacu rikomeze gutera imbere.”
Yasobanuye ko imibereho y’umurezi wa none ari myiza bijyanye n’ibyo Leta yakomeje kubakorera mu rwego rwo kubateza imbere ngo babashe gutanga uburezi bufite ireme
Yagize ati: “Umurezi muri iyi minsi arishimye bitewe nuko umubyeyi Leta yabashije kwiga ku kijyanye n’imibereho myiza y’umwarimu akongera umushahara.”
Akomeza agira ati: :Biri gutuma umurezi aho ari hose mu gihugu ari gukora yishimye.”
Yakomoje ku mvugo zibasiraga abarimu, rubanda ruvuga ko nta kiri mu makofi yabo, ubwo bari batarongezwa umushahara
Ati: “Mu bihe byashize wajyaga kumva ukumva umuturage wibereye hariya hasi uvunura urwagwa rwe avuga ati nahemba abarimu batanu, mu by’ukuri kwabaga ari ugutesha agaciro umwuga w’uburezi .
Yakomeje agira ati: “ariko ubu ngubu ndagirango mbamenyeshe ko umusore utashakanye n’umurezi yumva atashatse neza. Kubera ko Umurezi ubu mu mufuka harimo ikintu.”
Abarezi bashimye uruhare rw’inzego zose mu gufasha umwarimu mu buryo butandukanye, ariko basaba ko hari ibyakorwaho kugirango imibereho yabo irusheho kuba myiza, birimo koroherezwa mu buryo bwo guhaha, basaba ‘mwarimu shop’
Basabye kandi ko hakongerwa ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse no kugabanya umubare w’abanyeshuri bigira mu cyumba mu rwego rwo gukomeza kuzamura imyigire n’imyigishirize.
Mu Rwanda habarurwa abarimu 133,029, biganjemo ab’igitsina gabo bihariye 74%. Aba bigisha mu mashuri 5,041 ari mu gihugu hose, yiganjemo aya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano kuko yihariye 72% byayo.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure





