Mu Rwanda: Moto zigiye gushyirwa Purake imbere kugira ngo zige zihanwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Cameras zo mu muhanda

May 1, 2026 - 22:05
 0
Mu Rwanda: Moto zigiye gushyirwa Purake imbere kugira ngo zige zihanwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Cameras zo mu muhanda

Mu Rwanda: Moto zigiye gushyirwa Purake imbere kugira ngo zige zihanwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Cameras zo mu muhanda

May 1, 2026 - 22:05

Polisi y'u Rwanda binyuze kuri ACP Boniface Rutikanga yemeje ko moto zigiye gushyiraho purake z'imbere mu rwego rwo guhana abamotari bica amategeko bage bahanwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Cameras

Polisi y’u Rwanda yatangaje ingamba nshya zigamije gukaza umutekano n’imyitwarire y’abatwara moto mu mihanda, hagamijwe gukemura ikibazo cy’abatwara ibi binyabiziga bakica amategeko bitwaje ko ibyuma bifata amashusho (Cameras) bitabona purake z’ibinyabiziga byabo.

Mu kiganiro ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yagiranye na PACIS TV, yashimangiye ko moto zigiye gushyirwaho purake (Plaques) z’imbere kugira ngo abazitwara na bo bajye bahanwa binyuze kuri Camera zo ku mihanda.

Kugeza ubu, Camera zo mu muhanda zashoboraga gufata ifoto y’imbere ya moto iciye nabi ku itara cyangwa yihuta cyane, ariko bikagorana kumenya nyirayo kuko purake yari inyuma gusa. ACP Rutikanga yavuze ko byagaragaye ko abamotari bamwe bica amategeko babigambiriye kuko babaga bazi ko badahanwa.

Ibitekerezo bitandukanye mu Mujyi wa Kigali

Nyuma y’iri tangazo, mu Mujyi wa Kigali humvikanye amajwi atandukanye yaba mu bagenzi n’abamotari ubwabo. Bamwe mu bamotari bakorera mu Mujyi rwagati bagaragaje ko iki cyemezo kije kibatunguye, aho bibaza niba bizasaba guhindura isura ya moto cyangwa niba hari uburyo bwihariye bwo kuzomekaho. Hari n’abagaragaje ko bizabafasha kwigengesera, ariko banasaba ko bazoroherezwa uburyo bwo kuzishyiraho.

Ku ruhande rw’abakoresha umuhanda benshi bishimiye iyi gahunda, bavuga ko abamotari bakunze kurenga ku matara y'icyatwa (Feux rouges) n'ibindi bimenyetso bazi ko Camera itabamenya. Bavuga ko ibi bizatuma buri wese agira inshingano mu muhanda bitabaye ngombwa ko umupolisi ahagarara kuri buri hantu.

Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara moto ko izi mpinduka zigamije gusigasira ubuzima bw’abakoresha umuhanda bose. Gushyiraho purake z’imbere bizatuma amakosa yose akorwa ahanwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, bityo abamotari barashishikarizwa kurushaho kubahiriza amategeko kugira ngo birinde ibihano bituruka kuri Camera.

CYIZA Theogene Accomplished Journalist at BIGEZWEHO , Delivering impactful, ethical storytelling with clarity, insight, and a global outlook. Tel: +250791972215 | Email: cyizatheogene777@gmail.com