Muhanga: Inyubako y'ubucuruzi yafunzwe n’ubuyobozi kubera kutubahiriza amabwiriza
Muhanga: Inyubako y'ubucuruzi yafunzwe n’ubuyobozi kubera kutubahiriza amabwiriza
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwafunze Inyubako y’Ubucuruzi iri mu mujyi rwa gati, kayiziza Umwanda ukabije uyigaragaramo.
Inyubako y’Ubucuruzi bitiriye Nyirayo Jacques, iherereye mu mahuriro y’umuhanda uri imbere ya Banki y’Umujyi wa Kigali(BK).
Umuyobozi wungurije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko bakoze amagenzura abiri basanga muri iyi nyubako huzuyemo Umwanda mwinshi cyane mu bwiherero.
Mugabo avuga ko mu igenzura rya mbere bakoze, basanze Twahirwa Jacques nyiri iyo nyubako adahari, biba ngombwa ko Ubuyobozi bw’Akarere bwongera kohereza itsinda ry’abakozi gukora irindi genzura Jacques ahari noneho.
Ati”Amakosa yose twabonye ashingiye ku mwanda twayabonye turi kumwe na nyiri iyo nyubako, ndetse asinya kuri raporo y’Ubuyenzuzi abyemeza”
Visi Meya Mugabo avuga ko hari ibindi byinshi bitari ku murongo bashoboraga kwihanganira, ariko ikijyanye n’umwanda uri mu bwiherero byo bikaba bitakwihanganirwa kuko bikora ku buzima bw’abaturage n’abahacururiza by’umwihariko.
Gusa nubwo bimeze bityo, bamwe mu bacuruzi bahakorera bavuga ko batigeze bahabwa integuza mbere yuko iki cyemezo cyo kuhafunga gifatwa.
Hategikimana Fabien Umwe muri abo bacuruzi avuga ko hari abatunguwe n’iki cyemezo bafite umwenda wa Banki n’ibicuruzwa bishobora kwangirika vuba.
Ati”Icyadutunguye ni ukubona badufungira batabanje kubitumenyesha.”
Hategekimana avuga ko kuri uyu mwanda hiyongera ikibazo cy’ibura ry’amazi muri uyu Mujyi.
Undi mucuruzi avuga ko hari umubare w’abana bo mu muhanda bitwikira ijoro bakaza kuhituma no kuhihagarika.
Ati”Ubuyobozi nicyo buberaho, nubwo bituguzeho ingaruka ariko nyiri iyi nyubako yabyumvishe turizera ko abikosora.”
Twahirwa Jacques avuga ko ubwinshi bw’abantu bakorera n’abaza muri iyi nyubako ari benshi cyane.
Twahirwa avuga ko amakosa menshi ajyanye n’umwanda areba abahakorera kuko aribo bakoresha ubwiherero inshuro nyinshi.
Ati”Abacuruzi barituramiye ntabwo bigeze babimenyesha, gusa nasanze hari umwanda ukabije”
Twahirwa avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bwari bwamuhaye ukwezi kugira ngo abe akosoye Umwanda uboneka muri iyi nyubako.
Ati”Ntabwo Akarere kigeze kubahiriza amasezerano y’ukwezi twari twagiranye.”
Visi Meya Mugabo avuga ko ibyo uyu mucuruzi yitwaza ari amatakirangoyi kuko yari asanzwe azi neza ko umwanda uhari.
Bamwe mu baguzi bavuga ko usibye umwanda bahafungiye, iyo bwije haba hatabona kuko nta matara amurikira hanze ayirimo, hakiyongeraho no kuba nta rangi iyi nzu isize.
Hari na bamwe batinyutse kuvuga ko hari inkari ziva hejuru zikagwa hasi.
Iyi nyubako isanzwe ikoreramo abacuruzi barenga 400, cyakora nyirayo akavuga ko abayicururizamo ari abantu 40 gusa.





