Muhanga: Umukwabo karundura wakozwe n'Inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda wasize abarimo abakobwa bibishaga imihoro batawe muri yombi

Apr 25, 2024 - 02:40
 0

Mu mukwabu ukomeye wakozwe n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, itsinda ry’amabandi yamburaga abaturage mu Mujyi wa Muhanga yitwaje imihoro ryatawe muri yombi.

Iri tsinda rigizwe n’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa batangira abaturage mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Muhanga bakabambura ibikoresho n’amafaranga bafite. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko hamaze gufatwa abagera kuri 20 akavuga ko operasiyo yo gufata abandi bafatanya muri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi ikomeje. 

Ati “Dukurikije urutonde dufite rw’abakekwaho kwambura no gukomeretsa abaturage bose ntabwo barafatwa kuko gahunda yo kubahiga irakomeje.” 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461