Murenzi Abdallah yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye muri Ferwacy
Murenzi Abdallah yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye muri Ferwacy
Uwahoze ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Murenzi Abdallah, yahererekanyije ububasha na Ndayishimiye Samson wamusimbuye.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Ugushyingo 2023, ni bwo ku biro bya FERWACY biri i Remera habaye igikorwa cyo guha inshingano komite nshya igiye gukorera mu ngata iyari igizwe na bamwe mu beguye.
Abahawe inshingano bazifashe nyuma y’inkundura yo kwegura kw’abayobozi b’iri Shyirahamwe barimo Murenzi Abdallah wari Perezida kuva mu Ukuboza 2019.
Uyu yajyanye na Nkuranga Alphonse wari Umuyobozi Nshingwabikorwa, Karangwa François wari Visi Perezida wa Mbere, Munyankindi Benoît wari Umunyamabanga Mukuru wegujwe n’Inteko Rusange ndetse na Ingabire Assia wari Umubitsi.
Komite nshya yatowe mu rwego rwo kuzuza inzego zari zitarimo abazihagarariye mu gihe cy’imyaka ibiri yari isigaye muri itanu bagombaga kuyobora.
Murenzi Abdallah yahaye inshingano Ndayishimiye ndetse anamugezaho ibikorwa, imishinga n’icyerekezo cy’umukino w’amagare mu kugira ngo bakomerezeho.
Komite nshya kandi yahawe inshingano irimo Bigango Valentin wabaye Visi Perezida wa mbere, Kayirebwa Liliane wabaye uwa kabiri, Ruyonza Arlette wabaye Umunyamabanga mukuru, Katabarwa Daniel watorewe kuba umubitsi n’Abajyanama babiri aribo Bayisabe Irene na Karambizi Hamim.







