Musanze: Umugabo yiyahuye kubera amakimbirane yarafitanye nabo mu muryango we
Musanze: Umugabo yiyahuye kubera amakimbirane yarafitanye nabo mu muryango we
Mu karere ka Musanze umugabo yiyahuye akoresheje umugozi kubera amakimbirane yari afitanye n'umuryango we ahanini ashingiye ku masambu
Mu karere ka Musanze umugabo uri mu kigero cy'imyaka 26 y'amavuko Witwa Byiringiro Emmanuel wari utuye mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze yasanzwe mu mugozi yapfuye hakekwa amakimbirane yari afitanye nabo mu muryango we by'umwihariko mama we ndetse n'umugore we dore ko amakimbirane bari bafitanye ahanini ashingiye ku masambu.
Amakuru twamenye ni uko uyu nyakwigendera ngo yari afitane umurima yahawe na nyina ariko ngo nyina akaba yari yaranze ko ibyangombwa by'uyu murima bihindurwa ngo uyu murima wandikwe kuri uyu mugabo.
Ikindi kandi ngo ni uko uyu mugabo yahozaga umugore we ku nkeke ngo nanjye iwabo bamuhe isambu maze umugore akamubwirako iwabo nta sambu bafite.Bityo bikavugwa ko ibi aribyo byatumye uyu mugabo yiyahura
Bamwe mubari baturanye n'uyu muryango bavuze ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ariko ko bitari bikabije kuburyo byatuma umutu yiyahura.
Uyu nyakwigendera wabanaga n'umugore we mu buryo butemewe n'amategeko asize abana babiri bab'akobwa yari yarabyaranye nuyu mugore babanaga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyange yahamije amakuru y'urupfu rw'uyu mugabo avuga ko bagiye gukora iperereza kugirango hamenyekane neza icyaba cyateye uyu mugabo kwiyahura





