Ngororero: Abaturage Baracyogosheshwa imikasi n’inzembe kubera kutagira umuriro
Ngororero: Abaturage Baracyogosheshwa imikasi n’inzembe kubera kutagira umuriro
Abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Ngororero bagaragaje ko babazwa no kuba bacyiyogoshesha imikasi n’izembe kubera ikibazo cyo kutagira muriro w’amashanyarazi.
Bamwe muri aba baturage babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko biyogoshesha imikasi n’inzembe kubera ko nta yandi mahitamo baba bafite.
Bavuga ko bahitamo kwiyogoshesha inzembe n’imikasi kuko iyo bashaka kwiyogoshesha n’imashini z’amashanyarazi bibasaba gukora ingendo ndende.
Umugore umwe yagize ati “Twiyogoshesha imikasi n’inzembe kubera ikibazo cy’umuriro niyo mpamvu duhitamo kwiyogoshesha imakasi, urabona nk’aba babyeyi biyogoshesha imakasi n’urwembe ntabwo bikwiriye ariko nk’ubu umuriro uje wa mugani bahita nabo biyogoshesha n’imashini.”
Undi muturage yagize ati “Twiyogoshesha imakasi kubera ko nta muriro none se twakwiyogoshesha imashini kandi nta muriro? batwogoshesha imakasi bakaducogesha urwembe.”
Yaomeje avuga ko inzego zose zibasuye bazigezaho iki kibazo ariko amaso yaheze mu kirere.
Ati “Habura iki? ahubwo mutubarize ubwo tubasabye ubuvugizi mugende mutubarize.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Patrick Uwihoreye, yavuze ko hari umushinga mugari watangiye wo kugeza amashanyarazi mu bice byose byo muri aka Karere atarageramo, ku buryo mu gihe cya vuba aba baturage bazatandukana no kwiyogoshesha inzembe n’imakasi.
Yagize ati “Muri iki gihembwe turimo hariya hari umushinga urimo kuhakorwa w’amashanyarazi azashyirwa hose muri iriya midugudu kuri bariya bose baturiye mu midugudu yujuje ibyangombwa, barahazi neza cyane ariko amashanyarazi hariya muri Matyazo hari imidugudu igera mu 12 ubwo ni ya midugudu y’ubutegetsi bwite bwa Leta turi gukwirakwizamo amashanyarazi.”
Yongeyeho ko iki gikorwa cyo kugeza amashanyarazi mu duce atarageramo bari kugikora ku bufatanye n’umushinga basanzwe bakorana.
Aba baturage bo muri aka gace badafite amashanyarazi bavuga ko kwiyogoshesha inzembe n’imikasi babikora kubera amaburakindi ndetse baba bafite impungenge z’uko bishobora kubatera indwara zitandukanye kuko baba batizeye ubuziranenge bw’ibyo bikoresho.





