Nigeria: Abantu bitwaje intwaro bahitanye abagera ku 8 bashimuta 150
Nigeria: Abantu bitwaje intwaro bahitanye abagera ku 8 bashimuta 150
Abagabo bitwaje imbuda bateye umudugudu wahitwa Kuchi muri Nigeria bica abantu 8 banashimuta abandi 150.
Ibi byatangajwe na Guverineri, Aminu Najum, aho yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP ko abagabye igitero bari ku mapikipiki biroshye mu mudugudu wa Kuchi bica abantu umunani banafata bugwate ababarirwa mu 150.
Ati: “Baje ku mapikipiki agera mw’ijana, buri pikipiki yariho abagabo batatu, abaturage nta butabazi babonye mu gihe cy’amasaha atatu, nyuma yo kugabwaho icyo gitero mu mudugudu batuyemo.”
Umubare w’abatwawe bunyago ntuvugwaho rumwe kuko amakuru aturuka mu kigo cya SEMA gishinzwe ubutabazi avuga ko, umubare w’abagizwe ingwate, n’abagabye iki gitero muri uwo mudugudu barenga ijana ariko ntibatangaje umubare.
Guverineri Aminu Najum, yamaganiye kure ubwo bushimusi bwakozwe nayo mabandi yateye umudugudu.
Yanenze bikomeye Ingabo zishinzwe gucunga umutekano w’Abaturage muri Nigeria, kuba zitabasha gukumira ibitero bihora byibasira abaturage.
Yagize ati: “Ibyo bitero byibasira abaturage ubusanzwe bituruka mu gace ka Kaduna bakajya gukorera ibyo bikorwa byo kwibasira ikiremwamuntu mu bindi bice, bakongera bagasubira aho baturutse. Kandi igitangaje ni uko abashinzwe umutekano batababona, haba mu gihe cyo kugaba igitero ndetse no gusubira aho baturutse kandi abaturage baba batabaje ariko izo ngabo ntizigire icyo zikora."
Igisirikare cya Nigeria cyo kivuga ko gihora gihanganye n’imitwe yitwaje intwaro mu karere kandi ko kinatabara abashimuswe iyo basanze batarishwe.





