Nigeria: Abashimuse abanyeshuri 286 barasaba miliyari kugirango babarekure
Nigeria: Abashimuse abanyeshuri 286 barasaba miliyari kugirango babarekure
Abantu bitwaje intwaro baheruse gushimuta abanyeshuri 286 n’abarimu babo babakuye ku ishuri ryo mu majyaruguru ya Nigeria, barasaba miliyari y’amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu ($620,432) kugirango babarekure.
Ibi byatangajwe n’umuvugizi w’imiryango y’abafashwe bunyago avugana n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.
Abanyeshuri harimo abakiri bato n’abakuru ndetse n’abarimu babo bashimuswe ku itariki 7 Werurwe mu Mujyi wa Kuriga wo mu Ntara ya Kaduna iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu. Ni wo mubare munini w’abantu bafashwe bunyago muri Nigeria kuva mu 2021
Jubril Aminu, umuyobozi ku rwego rw’ibanze ari na we muvugizi w’imiryango y’abafashwe bugwate, avuga ko kuwa Kabiri yakiriye telefone y’abafashe abo bana bunyago basaba guhabwa miliyari y’ama Naira kugirango abo bose barekurwe ni ukuvuga ko buri muntu mu bashimuswe yaba abarirwa agera ku madolari 2000.
Batanze iminsi 20 ntarengwa bavuga ko nishira batarahabwa ayo mafaranga bazica abanyeshuri bose n’abarimu babo.
Samuel Aruwan, Komiseri ushinzwe umutekano mu Ntara ya Kaduna, ntiyahise asubiza niba iyo ngurane izatangwa.
Minisitiri w’itangazamakuru, Mohammed Idris, we yabwiye abanyamakuru kuwa Gatatu ko Perezida Tinubu abona inzego z’umutekano zikwiriye gukora akazi kazo zikabohoza abafashwe bugwate hatiriwe hatangwa ifaranga na rimwe.







