Nigeria: Sena yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho igihano cy’urupfu ku bacuruzi b’ibiyobyabwenge
Nigeria: Sena yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho igihano cy’urupfu ku bacuruzi b’ibiyobyabwenge
Sena ya Nigeria yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho igihano cy’urupfu ku bantu bose bazajya bahamwa n’ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge.
Iri tegeko niryemezwa burundu rizasimbura iryari risanzweho ryagenaga igifung cya burundu ku bantu bafatiwe mu bikorwa byo gucuruza cyangwa gutwara ibiyobyabwenge.
Abasenateri bashyigikiye iri tegeko, bavuga ko rizatanga ubutumwa bukomeye ku bacuruzi b’ibiyobyabwenge bari basuzuguraga itegeko rya mbere.
Abatarishyigikiye bo bagaragaje ko igihano cy’urupfu nta cyo gifasha umuntu mu guhinduka, no kuba hari abashobora kuzabirenganiramo.
Hasigaye ko Perezida wa Nigeria asinya iryo tegeko kugira ngo ritangire gukurikizwa.





