Nkore iki: Yarantoraguye arandera nkura mufata nka papa none ashaka ko mubera umugore, nkore iki?
Nkore iki: Yarantoraguye arandera nkura mufata nka papa none ashaka ko mubera umugore, nkore iki?
Umusore yarantoraguye mfite imyaka 4 mu 1996 anjyana mu ishuri, niga amashuri abanza ndarangiza ndatsinda njya mu mashuri yisumbuye ndarangiza banyohereza kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare none nararangije.
Ariko icyantangaje ejobundi ngiye kumva numva arambwiye ngo nitegure tujye kwishimira isabukuru y’igihe amaze ari papa. Yanjyanye Kabeza anyereka inzu yubatse irimo ibikoresho byose wagira ngo habamo umuntu ariko ambwira ko ntawe.
Hashize umwanya arambwira ngo twinjire twicara muri salon y’iyo nzu ariko nkabona ababaye cyane nkagira ubwoba bwo kumubaza impamvu kuko mutinya cyane ajya ankubita iyo nakosheje.
Ubwo yitsa umutima arambwira ngo ngiye kukubaza ibibazo bitatu; bibiri urabisubiza nonaha ikindi nngo arampa amezi 2 yo kugenda nkagitekerezaho nabo n’inshuti zanjye zose ntibagiwe n’umukunzi wanjye kuko yari amuzi neza.
Ikibazo cya mbere yarambajije ngo sinakwitayeho uko bishoboka kose? Ndamusubiza ngo rwose ni wowe papa, ukaba mama ndetse ukanambera abavandimwe n’abandi bo mu muryango.
Icya kabiri ati: "wigeze mu buzima bwawe ubona umukobwa dukundana cyangwa waranamwumvise?" Ndamusubiza ngo oya ariko mfite amatsiko yo kumubona nkamwubaha cyane mwitura ibyo wankoreye mu gihe ntarabona abana bawe ngo mbibiture. Yazunguje umutwe mbona amarira abunze mumaso.
Icya gatatu cyatumye njya muri koma ni uko yambwiye ko, yifuza ko namubera umugore tugafatanya ubuzima busigaye kandi ngo singire ngo ni ibyo ahubukiye yatangiye kubitekereza nkiri mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza.
Ikintu kintangaza ni uko ari we wanyigishije n’uko bambara cotex ayinguriye, nayobewe ibyambayeho ndikumubwira ngo anjyane kwa muganga bikanantangaza ambwiye ngo sinzongere kogera aho areba ngo ubu nakuze.
Nyuma y’ibyo nta n’ubwo mu buzima bwe yari yagerageza nibura no gukora ku kabere kanjye. None mwo kabyara mwe nimungire inama kuko iminsi yampaye harabura 25 ngo muhe igisubizo. Kandi kuva icyo gihe yahise aguma Kabeza ubu aba muri ya nzu wenyine nanjye n’umukozi dusigaye twibana twenyine mubajije impamvu yadusize arambwira ngo hose ni iwe.
Tubona atuzaniye ibyo kurya n’amafaranga ntanicare ahubwo akatubwira ngo igihe nikigera namwe muzaza muhumure. Aherutse kunyoherereza sms ambwira ngo ntazigera ashaka cyangwa ngo anabyare mu gihe igisubizo cyanjye kizaba oya.
Ubu singisinzira nibaza ukuntu ngiye kubana na papa n’uko abantu bazabifata birirwaga bamushimira ukuntu yangiriye neza. Icyongera kundiza arakuze cyane rwose kuko afite imyaka 40.
Mugire inama y’icyo nakora ndaremerewe!





